rwanda elections 2013
kigalitoday

PS Imberakuri nitorwa ngo izazamura umushahara wa mwarimu kandi umwana we yigire ubuntu kugera muri Kaminuza

Yanditswe ku itariki ya: 30-08-2013 - Saa: 08:44'
Ibitekerezo ( )

Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, Christine Mukabunani, avuga ko ishyaka rye riramutse ritorewe kujya mu nteko ishinga amategeko, ryasaba Leta ikazamura imishahara y’abarimu ikajyanishwa n’ibiciro biri ku isoko ndetse umwana wa mwarimu akajya yiga atishyura kuva mu mashuri y’incuke kugera muri Kaminuza.

Mukabunani abisobanura muri aya magambo “Turamutse tugiye mu nteko ishinga amategeko twasaba Leta ko izamura imishahara ya mwarimu akagera ku rwego abandi bakozi ba Leta bagezeho rwo kubasha guhahira ku isoko, kandi umwana we akiga atishyura guhera mu mashuri y’incuke kugera muri kaminuza”.

Christine Mukabunani avuga ko ishyaka rye ritowe ryakorera ubuvugizi mwarimu umushahara we ukazamuka.
Christine Mukabunani avuga ko ishyaka rye ritowe ryakorera ubuvugizi mwarimu umushahara we ukazamuka.

Byakunze kuvugwa ko imishahara y’abarimu yaba itazamurwa bitewe n’uko ari benshi cyane ku buryo baramutse bazamuriwe imishahara amafaranga yo kubahemba ataboneka. Mukabunani na we yemera ko abarimu ari benshi, ariko akavuga ko n’umusaruro batanga ni mwinshi ku buryo bakwiye kuzamurirwa imishahara ku rwego rumwe n’abandi bakozi ba Leta.

Nubwo iryo shyaka ngo rifite gahunda yo gukora ubuvugizi kugira ngo imishahara ya mwarimu izamuke, ntirigaragaza neza ingano y’amafaranga yakongerwa ku mishahara y’abarimu. Icyo umuyobozi wa ryo avuga gusa ni uko ngo abarimu bazazamurirwa imishahara ku rwego rumwe n’abandi bakozi ba Leta.

Bamwe mu batuye i Kayonza bavuga ko iyo gahunda ishyaka PS Imberakuri rifite yaba nziza iramutse ishyizwe mu bikorwa nk’uko bivugwa n’umwe mu barimu bigisha ku ishuri rya GS Nyamirama utashatse ko amazina ye atangazwa.

Abanyamuryango ba PS Imberakuri bari kwiyamamaza bashaka amajwi mu baturage.
Abanyamuryango ba PS Imberakuri bari kwiyamamaza bashaka amajwi mu baturage.

Cyakora hari n’abatazuyaza kwerura ko ari uburyo ishyaka PS Imberakuri ryahisemo kwifashisha kugira ngo ribone amajwi, nk’uko Tuyishime Ismael w’i Nyamirama abivuga.

Ibyo ngo babivuga bashingiye ku kuba iryo shyaka ritagaragaza uburyo ubukungu bw’igihugu buzazamuka kugira ngo amafaranga yo kongera imishahara y’ibihumbi by’abarimu u Rwanda rufite aboneke.

Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri we asaba abanyamuryango b’iryo shyaka n’Abanyarwanda muri rusange kuritora, akavuga ko niriramuka ritowe rizakora ubuvugizi kugira ngo ibibazo bikomereye Abanyarwanda bibonerwe ibisubizo.

Cyprien M. Ngendahimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Ruhango: PL izakorana n’abafatanyabikorwa guteza imbere umusaruro w’imyumbati

- Bugesera: Basabwe gutora PSD kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza

- Sinzagura ijwi kuko ni nko kugambanira igihugu – Kandida-depite Mwenedata

- Nyanza: Abanyamukingo bakoze umwihariko mu kwamamaza FPR

- PSD isanga abagore batagikwiriye kugenerwa 30% kuko bashoboye guhatana n’abagabo

- Rulindo: Umurenge wa Buyoga bijeje FPR kuzayitora 100 %

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.