rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyanza: Abanyamukingo bakoze umwihariko mu kwamamaza FPR

Yanditswe ku itariki ya: 12-09-2013 - Saa: 10:38'
Ibitekerezo ( )

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Mukingo bamamaje abakandida-depite b’ishyaka ryabo tariki 11/09/2013 barangije banashyiraho umwihariko wo guha abana amata, koroza inka n’ihene abatazifite ndetse banishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Ubwinshi bw’aba banyamuryango bwagaragariraga ku kibuga cya Gatagara bari bateraniyeho aho bari bitwaje ibyapa bigaragaza umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n’imyambaro y’urwererane yariho ibirango byawo.

Zimwe mu nka abanyamuryango ba FPR boroje bagenzi babo.
Zimwe mu nka abanyamuryango ba FPR boroje bagenzi babo.

Mu buhamya butandukanye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagaragaje ko ibyagezweho mu izamuka ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ariyo babikesha bityo bavuga ko tariki 16/09/2013 biteguye kuzayishyigikira batora 100% abakandida-depite yamamaza.

Mukarusagara Alice ni umwe mu baturage b’umurenge wa Mukingo batanze ubuhamya agaragaza ko ibikorwa by’umuryango wa FPR-Inkotanyi ubwabyo byivugira kurusha amagambo.

Abatahawe inka bahawe ihene.
Abatahawe inka bahawe ihene.

Mu magambo ye bwite yagize ati: “Abahoze mu tuzu twa Nyakatsi bahinduriwe amateka batuzwa mu nzu z’amabati abari aboro ubu nibo borozi ba kijyambere aho dutuye. Ibyo umuryango wasezeranyije abaturage barabibonye n’ibisigaye biri mu nzira ngo babihabwe”.

Abakandida-depite ba FPR-Inkotanyi biyamamariza kujya mu nteko Nshingamategeko y’u Rwanda babwiye abanyamuryango babo ndetse n’abaturage bose muri rusange ko bazaharanira imibereho yabo mwiza no kwagura ibikorwa bigari bizamura ubukungu bw’Abanyarwanda no guhesha isura inziza u Rwanda mu mahanga.

Abana bahabwa amata mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite ba FPR.
Abana bahabwa amata mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite ba FPR.
Abantu bari benshi bitabiriye kwamamaza abakandida-depite ba FPR-Inkotanyi.
Abantu bari benshi bitabiriye kwamamaza abakandida-depite ba FPR-Inkotanyi.
Abatishoboye barimo n'abakecuru b'inshike bahawe ubwisungane mu kwivuza.
Abatishoboye barimo n’abakecuru b’inshike bahawe ubwisungane mu kwivuza.

Jean Pierre Twizeyeyezu



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Rusizi: Abo mu murenge wa Bweyeye ngo bazatora FPR kuko yabakuye mu bwigunge

- Ruhango: Ngo natorerwa kuba umudepite ntazagoreka ijosi aho agomba kuvugira abaturage

- Nyanza: Ngo gutora FPR bibaha icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza

- Igihe kirageze ngo PL ihagararire Abanyarwanda ku bwinshi kandi ibafashe kwishyira bakizana byuzuye-Protais Mitali

- Ngororero: PSD yizeye kwegukana amajwi y’abaturage mu matora y’abadepite

- Gisagara: Abatuye Save batanze ubuhamya banashima ibyo bagejejweho na FPR

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.