Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Mukingo bamamaje abakandida-depite b’ishyaka ryabo tariki 11/09/2013 barangije banashyiraho umwihariko wo guha abana amata, koroza inka n’ihene abatazifite ndetse banishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Ubwinshi bw’aba banyamuryango bwagaragariraga ku kibuga cya Gatagara bari bateraniyeho aho bari bitwaje ibyapa bigaragaza umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n’imyambaro y’urwererane yariho ibirango byawo.
Mu buhamya butandukanye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagaragaje ko ibyagezweho mu izamuka ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ariyo babikesha bityo bavuga ko tariki 16/09/2013 biteguye kuzayishyigikira batora 100% abakandida-depite yamamaza.
Mukarusagara Alice ni umwe mu baturage b’umurenge wa Mukingo batanze ubuhamya agaragaza ko ibikorwa by’umuryango wa FPR-Inkotanyi ubwabyo byivugira kurusha amagambo.
Mu magambo ye bwite yagize ati: “Abahoze mu tuzu twa Nyakatsi bahinduriwe amateka batuzwa mu nzu z’amabati abari aboro ubu nibo borozi ba kijyambere aho dutuye. Ibyo umuryango wasezeranyije abaturage barabibonye n’ibisigaye biri mu nzira ngo babihabwe”.
Abakandida-depite ba FPR-Inkotanyi biyamamariza kujya mu nteko Nshingamategeko y’u Rwanda babwiye abanyamuryango babo ndetse n’abaturage bose muri rusange ko bazaharanira imibereho yabo mwiza no kwagura ibikorwa bigari bizamura ubukungu bw’Abanyarwanda no guhesha isura inziza u Rwanda mu mahanga.