rwanda elections 2013
kigalitoday

Ishyaka PSD ngo rifite ingamba zo kubaka umuhanda Nyagatre-Gicumbi

Yanditswe ku itariki ya: 27-08-2013 - Saa: 10:06'
Ibitekerezo ( 3 )

Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite b’ishyaka PSD cyatangiriye mu karere ka Gicumbi tariki 26/08/2013, abayobozi b’iryo shyaka batangaje ko muri manda yaryo ya 2013 -2018 bazubaka umuhanda Nyagatre-Gicumbi.

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyatangiye mu masaha y’igicamunsi, urubyiruko rwari rutegereje abakandida n’indirimbo zirimo ikirango cy’ishyaka PSD ivuga ngo tora PSD Intumwa Itumika babakiranye urugwiro rwinshi aho bamwe basanganiye imodoka zari zivuye i Kigali.

Nyuma yo gushyiraho Morale abiyamamaza babagejejeho imigambi 22 y’ishyaka ryabo na bimwe mu bikorwa PSD yaharaniye bikagerwaho; nk’uko byatangajwe n’umukandida Nkusi Juvinal.

Abayobozi b'ishyaka PSD bitabiriye kwamamaza abakandida b'iryo shyaka ku mwanya w'ubudepite.
Abayobozi b’ishyaka PSD bitabiriye kwamamaza abakandida b’iryo shyaka ku mwanya w’ubudepite.

Mu bikorwa n’imigambi bazakora muri iyi manda bari kwiyamamariza abaturage bashimishijwe n’igikorwa cyo kuzabubakira umuhanda wa Nyagatare-Gicumbi- Kinihira-Gahunga.

Rumwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi mitingi rwatangaje ko ingamba zose bafite zifitiye umuturage akamaro ariko iyo yo kubaka umuhanda yo ni nziza kuko icyo kibazo cy’imihanda idakoze kibatera inkeke nk’uko, Gakire Anatolie yabitangaje.

Minisitiri w’uburezi akaba n’umukuru wa PSD, Dr Vincent Biruta, yasabye ko buri Munyarwanda uzi imigabo n’imigambi bya PSD babigeza kuri bagenzi babo ku buryo bigera kuri benshi kugirango bahitemo bazi neza ibyo bahisemo, no kwamamaza bikurikije amategeko.

Urubyiruko rw'ishyaka PSD mu karere ka Gicumbi rwitabiriye kwamamaza abakandida-depite b'iryo shyaka.
Urubyiruko rw’ishyaka PSD mu karere ka Gicumbi rwitabiriye kwamamaza abakandida-depite b’iryo shyaka.

Muri aya matora akaba atangaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bazabikorera mu manama, mu bitangaza makuru, Radio, Website, (social media) bakaba bafite gahunda muri buri karere no muri buri murenge.

Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:

Abaturage b'akarere ka Gicumbi bitabiriye kwiyamamaza kw'abakandida-depite ba PSD.
Abaturage b’akarere ka Gicumbi bitabiriye kwiyamamaza kw’abakandida-depite ba PSD.

Ernestine Musanabera



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- PSD yijeje abanya-Rukomo ko nibayitora izabageza ku iterambere riringaniza bose

- Rusizi: Abo mu murenge wa Bweyeye ngo bazatora FPR kuko yabakuye mu bwigunge

- Ruhango: Ngo natorerwa kuba umudepite ntazagoreka ijosi aho agomba kuvugira abaturage

- Nyanza: Ngo gutora FPR bibaha icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza

- Igihe kirageze ngo PL ihagararire Abanyarwanda ku bwinshi kandi ibafashe kwishyira bakizana byuzuye-Protais Mitali

- Ngororero: PSD yizeye kwegukana amajwi y’abaturage mu matora y’abadepite

Ibitekerezo

umuhanda se bazawubakisha iki? maze muribuka uburyo basezeranije abanyamusanze ngo bazahindura ibitaro bya ruhengeri mo ibitaro bikomeye, mpuzamahanga, na n’ubu kwivuriza muri ibyo bitaro ni ingorabahizi. ni uko nyine babivuga bigasigara aho!!

Uwima yanditse ku itariki ya: 28-08-2013

Ubundi se aho batorewe bakoze iki ngo duhereho twizera ibyo badusezeranya?

agashya yanditse ku itariki ya: 27-08-2013

Rwose niba bazubaka uriya muhanda nzabatora! Ariko batwemerere ko nibadashyira mu bikorwa ibyo biyemeje, tuzaza kubibabaza, kandi bakadushakira ibisubizo, imbona nkubone ntakwandika amabaruwa.

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 27-08-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.