rwanda elections 2013
kigalitoday

Gisagara: Kibirizi bemereye abakandida ba FPR kuzayitora 100%

Yanditswe ku itariki ya: 10-09-2013 - Saa: 12:21'
Ibitekerezo ( )

Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara baratangaza ko mu matora y’Abadepite yegereje bazatora abakandida bari ku rutonde rwa FPR Inkotanyi ku gipimo cya 100%

Ibi babitangaje mu gikorwa cyo kamamaza abakandida ba FPR mu murenge wa Kibirizi, aho abaturage bamuritse ibikorwa byinshi byinshi by’iterambere ngo bacyesha gahunda nziza za FPR Inkotanyi.

Abayoboke ba FPR Inkotanyi muri Kibirizi bayemereye kuzayitora 100%
Abayoboke ba FPR Inkotanyi muri Kibirizi bayemereye kuzayitora 100%

Mu byo bamuritse harimo birimo ibihumyo byo muri koperative y’Abishyizehamwe yo mu kagari ka Muyira, ubuki butunganywa n’itsinda ry’abavumvu, umusaruro mwinshi w’ibigori ya kijyambere n’inka bishimira ko zabakuye mu bukene muri gahunda ya Gir’Inka ngo byose bacyesha umuryango wa FPR Inkotanyi.

Uwitwa Niyonsaba Therese wo mu kagari ka Ruturo yatanze ubuhamya avuga ko ubu ashima cyane kuba abagore barahawe ijambo kandi ngo cyera bataragiraga icyemezo na kimwe bemererwa gufataho ijambo, ngo no ku cyerecyezo cy’ubuzima bwabo bwite.

Abavuga ko batunze inka kubwa FPR bagabiye bagenzi babo babitura ku byiza bya gahunda za FPR
Abavuga ko batunze inka kubwa FPR bagabiye bagenzi babo babitura ku byiza bya gahunda za FPR

Uyu mugore avuga ko ababyeyi bamushyingiye cyera atabishaka ndetse n’uwo atashakaga, bakamutesha amashuri, ariko ubu ngo abagore bakaba barahawe ijambo ntawe ugikorerwa ibyo.

Yashimye kandi kuba nawe yaragezweho na gahunda ya Gir’inka, aho inka yahawe yayibyaje umusaruro ubu akaba arihira umwana we kaminuza ndetse kuri uyu munsi akaba yituye na mugenzi we inka yabyawe n’iyo yahawe. Ati “Umuryango FPR sinabona icyo nywitura kuko wankuye ahaga ubu ndahagaze ndemye.”

Muri uko kwamamaza FPR banamuritse umusaruro w'ibyo bagezeho kubera gahunda nziza za FPR Inkotanyi
Muri uko kwamamaza FPR banamuritse umusaruro w’ibyo bagezeho kubera gahunda nziza za FPR Inkotanyi

Umugabo witwa Kayiranga wo mu kagari ka Muyira muri uyu murenge, we yashimye gahunda y’ibigo by’imari iciriritse byegereye abaturage ndetse bikiyongera ubu akaba yarizamuye ahereye kuri duke akigeza kuri byinshi birimo kwigurira isambu, kwiyubakira inzu igezweho, guhinga urutoki n’ibindi byinshi. Avuga ko iyo butaba ubuyobozi bwiza bwa RPF yari kuba yaraheze mu butindi.

Clarisse Umuhire



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Ruhango: PL izakorana n’abafatanyabikorwa guteza imbere umusaruro w’imyumbati

- Bugesera: Basabwe gutora PSD kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza

- Sinzagura ijwi kuko ni nko kugambanira igihugu – Kandida-depite Mwenedata

- Nyanza: Abanyamukingo bakoze umwihariko mu kwamamaza FPR

- PSD isanga abagore batagikwiriye kugenerwa 30% kuko bashoboye guhatana n’abagabo

- Rulindo: Umurenge wa Buyoga bijeje FPR kuzayitora 100 %

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.