Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara baratangaza ko mu matora y’Abadepite yegereje bazatora abakandida bari ku rutonde rwa FPR Inkotanyi ku gipimo cya 100%
Ibi babitangaje mu gikorwa cyo kamamaza abakandida ba FPR mu murenge wa Kibirizi, aho abaturage bamuritse ibikorwa byinshi byinshi by’iterambere ngo bacyesha gahunda nziza za FPR Inkotanyi.
Mu byo bamuritse harimo birimo ibihumyo byo muri koperative y’Abishyizehamwe yo mu kagari ka Muyira, ubuki butunganywa n’itsinda ry’abavumvu, umusaruro mwinshi w’ibigori ya kijyambere n’inka bishimira ko zabakuye mu bukene muri gahunda ya Gir’Inka ngo byose bacyesha umuryango wa FPR Inkotanyi.
Uwitwa Niyonsaba Therese wo mu kagari ka Ruturo yatanze ubuhamya avuga ko ubu ashima cyane kuba abagore barahawe ijambo kandi ngo cyera bataragiraga icyemezo na kimwe bemererwa gufataho ijambo, ngo no ku cyerecyezo cy’ubuzima bwabo bwite.
Yashimye kandi kuba nawe yaragezweho na gahunda ya Gir’inka, aho inka yahawe yayibyaje umusaruro ubu akaba arihira umwana we kaminuza ndetse kuri uyu munsi akaba yituye na mugenzi we inka yabyawe n’iyo yahawe. Ati “Umuryango FPR sinabona icyo nywitura kuko wankuye ahaga ubu ndahagaze ndemye.”
Umugabo witwa Kayiranga wo mu kagari ka Muyira muri uyu murenge, we yashimye gahunda y’ibigo by’imari iciriritse byegereye abaturage ndetse bikiyongera ubu akaba yarizamuye ahereye kuri duke akigeza kuri byinshi birimo kwigurira isambu, kwiyubakira inzu igezweho, guhinga urutoki n’ibindi byinshi. Avuga ko iyo butaba ubuyobozi bwiza bwa RPF yari kuba yaraheze mu butindi.