rwanda elections 2013
kigalitoday

FPR ntiyadusondetse, natwe ntitugomba kuyisondeka - Munyantwali

Yanditswe ku itariki ya: 11-09-2013 - Saa: 12:05'
Ibitekerezo ( )

Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse, yemeza ko FPR-Inkotanyi itigeze isondeka Abanyarwanda mu byiza byinshi imaze kubagezaho, bityo nabo bakaba bagomba kuyitora 100%.

Ubwo FPR-Inkotanyi yajyaga kwamamaza abakandida-depite bayo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, tariki 10/09/2013, Munyantwali yagize ati “FPR ntabwo yigeze idusondeka, natwe ntabwo twayisondeka. Ibyiza barondoye mwabyumvise, natwe ni ukugenda tugapfundikira ijana ku ijana. FPR ni ibikorwa ntabwo ari amagambo, n’iyo amagambo abayeho imvugo niyo ngiro”.

Umuyobozi w'umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y'amajyepfo, Munyamtwali Alphonse.
Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’amajyepfo, Munyamtwali Alphonse.

Munyantwali avuga ko kugira habeho iterambere umuntu abanza kugira agaciro, akumva ko yakwigira ndetse n’igihugu cye kikigira, abaturage bakagira ubumwe kandi ngo ibi byose byagezweho kubera umuryango FPR-Inkotanyi urangajwe imbere n’umuyobozi wawo Paul Kagame, hakaba nta mpamvu n’imwe ihari yo kudatera imbere.

Nyirabashongore Anathalie, ni umwe mu baturage b’umurenge wa Cyanika bemeza ko umuryango wa FPR-Inkotanyi hari intambwe igaragara wabafashije gutera bagana ku iterambere.

Nyirabashongore ahamya ko FPR-Inkotanyi yagize uruhare mi iterambere rye.
Nyirabashongore ahamya ko FPR-Inkotanyi yagize uruhare mi iterambere rye.

Nyirabashongore wasigajwe inyuma n’amateka wari utunzwe no kubumba inkono, avuga ko ubu yahawe inka yo gukamirwa abana be ngo batazarwara bwaki, dore ko afite abagera ku munani, ndetse akaba yaranatewe inkunga y’amafaranga ibihumbi 300 akoresha mu bucuruzi buciriritse.

Abakandida-Depite bitabiriye uyu muhango babwiye imbaga yaje kubakira ko gutora FPR-Inkotanyi ari ugutora ibikorwa bifatika kandi ko ibyiza biri imbere. Ngo umuryango wa FPR-Inkotanyi ushakira Abanyarwanda imibereho myiza, ubukungu ndetse no kwishyira ukizana mu gihugu.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baje kwakira abakandida-depite mu murenge wa Cyanika.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baje kwakira abakandida-depite mu murenge wa Cyanika.

Emmanuel Nshimiyimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Rubavu: PL ngo izongera umusaruro w’ibijya mu mahanga

- Rubavu: PS-Imberakuri yagejeje ku baturage ibakorera nitorwa

- Gisagara: Ishyaka PSD ryiyemeje kuzavuganira abahinzi

- Ngoma: FPR yungutse abanyamuryango bashya 50 ubwo yiyamamazaga

- Rutsiro : Ibyo FPR imaze kubagezaho bibaha icyizere ko n’ibisigaye izabikora

- Nyamasheke: Abaturage babwiye FPR ko bazayitora ariko bayiha inshingano igomba kuzuza

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.