Abaturage b’umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 10/09/2013 bavugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu murenge wabo ko bazatora uyu muryango kuko bafitanye igihango cy’uko ariho yanyuze ibohora icyahoze ari Ruhengeri.
Ati: “Kinigi ni igicumbi cya FPR cy’urugamba rwo kubohora igihugu. Ubu butaka rwose ni bwo butaka butagatifu bw’umuryango FPR”.
Bosenibamwe yakomeje avuga ko nibahundagaza amajwi ku muryango FPR, bazaba bahisemo ibikorwa by’iterambere birimo amashanyarazi, dore ko igice cyinini cy’uyu murenge kitaragerwaho nayo.
Murekatege Marie Therese, umwe mu bakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze, yongeye kwibutsa abatuye uyu murenge ko imvugo ya FPR ariyo ngiro, bityo abasaba ko bazabahundagazaho amajwi ngo umuvuduko w’iterambere igihugu kigenderaho ntuzasubire inyuma.
Mwambutsa Aimable, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi muri uyu murenge wa Kinigi, avuga ko kubera FPR, yabashije kuva ku bukarani ubu akaba afite iduka rya miliyoni 15 ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bigera kuri bine.
Ati: “Nari umukarani upakira ibintu ku magare, maze mu mwaka 2000 ntangira ubucuruzi, ubu mfite amazu y’ubucuruzi agera kuri ane kandi ntunze n’urugo rwanjye, byose mbikesha FPR Inkotanyi”.
Yongeraho ko parike y’ibirunga ifite igice kinini mu murenge wa Kinigi, yagize uruhare runini kugirango umujyi wa Ruhengeri ubohorwe, bityo rero ngo nta kabuza amajwi bazayahundagaza kuri FPR.
Abakandida bari ku rutonde ndakuka rw’umuryango FPR Inkotanyi rwemejwe na komisiyo y’igihugu y’amatora baturuka mu karere ka Musanze aribo Sirumu Diogene na Murekatete Marie Therese nibo beretswe abanyamuryango bo muri Kinigi.