rwanda elections 2013
kigalitoday

Abatuye Kinigi ngo bafitanye igihango na FPR-Inkotanyi

Yanditswe ku itariki ya: 11-09-2013 - Saa: 12:30'
Ibitekerezo ( )

Abaturage b’umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 10/09/2013 bavugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu murenge wabo ko bazatora uyu muryango kuko bafitanye igihango cy’uko ariho yanyuze ibohora icyahoze ari Ruhengeri.

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 10, chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruru Bosenibamwe Aime yasabye abitabiriye kuzahundagaza FPR Inkotanyi cyane ko ngo muri aka gace FPR ihafite amateka yihariye.

Ati: “Kinigi ni igicumbi cya FPR cy’urugamba rwo kubohora igihugu. Ubu butaka rwose ni bwo butaka butagatifu bw’umuryango FPR”.

Abanyamuryango ba FPR muri Kinigi bacinye akadiho karahava.
Abanyamuryango ba FPR muri Kinigi bacinye akadiho karahava.

Bosenibamwe yakomeje avuga ko nibahundagaza amajwi ku muryango FPR, bazaba bahisemo ibikorwa by’iterambere birimo amashanyarazi, dore ko igice cyinini cy’uyu murenge kitaragerwaho nayo.

Murekatege Marie Therese, umwe mu bakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze, yongeye kwibutsa abatuye uyu murenge ko imvugo ya FPR ariyo ngiro, bityo abasaba ko bazabahundagazaho amajwi ngo umuvuduko w’iterambere igihugu kigenderaho ntuzasubire inyuma.

Murekatete Marie Therese umwe mu ba kandida depite ba FPR biyamamariza i Musanze.
Murekatete Marie Therese umwe mu ba kandida depite ba FPR biyamamariza i Musanze.

Mwambutsa Aimable, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi muri uyu murenge wa Kinigi, avuga ko kubera FPR, yabashije kuva ku bukarani ubu akaba afite iduka rya miliyoni 15 ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bigera kuri bine.

Ati: “Nari umukarani upakira ibintu ku magare, maze mu mwaka 2000 ntangira ubucuruzi, ubu mfite amazu y’ubucuruzi agera kuri ane kandi ntunze n’urugo rwanjye, byose mbikesha FPR Inkotanyi”.

Yongeraho ko parike y’ibirunga ifite igice kinini mu murenge wa Kinigi, yagize uruhare runini kugirango umujyi wa Ruhengeri ubohorwe, bityo rero ngo nta kabuza amajwi bazayahundagaza kuri FPR.

Ngo bafitanye igihango na FPR niyo mpamvu bazayihundagazaho amajwi.
Ngo bafitanye igihango na FPR niyo mpamvu bazayihundagazaho amajwi.

Abakandida bari ku rutonde ndakuka rw’umuryango FPR Inkotanyi rwemejwe na komisiyo y’igihugu y’amatora baturuka mu karere ka Musanze aribo Sirumu Diogene na Murekatete Marie Therese nibo beretswe abanyamuryango bo muri Kinigi.

Jean Noel Mugabo



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- FPR ntabwo izigera itenguha Abanyarwanda – Komiseri Habumuremyi

- Ishyaka PL ryemeza ko igihugu kitatera imbere kiyobowe n’ishyaka rimwe

- Ishyaka PSD ngo rifite ingamba zo kubaka umuhanda Nyagatre-Gicumbi

- “FPR ni moteri y’iterambere itazigera ikwama” - Perezida Kagame

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.