Augustin Iyamuremye ni we Perezida mushya wa Sena

Nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, abasenateri bashya batoreye Iyamuremye Augustin gusimbura Bernard Makuza ku mwanya wa Perezida wa Sena.

Hon. Iyamuremye yatowe n’Abasenateri 25 akaba yahatanaga kuri uwo mwanya na Hon. Zephyrin Kalimba wabonye ijwi rimwe.

Dr. Iyamuremye Augustin yinjiye muri Sena atanzwe na Perezida wa Repubulika.

Dr. Iyamuremye w’imyaka 73 yari asanzwe ayobora Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.

Uyu musenateri wabaye muri manda ya mbere ya Sena, yamamajwe na Senateri Prof Chrisologue Karangwa(usigaje umwaka umwe muri Sena), akaba abarizwa mu mutwe wa Politike wa PSD nk’uko bimenyerewe.

Senateri Iyamuremye Augustin azaba yungirijwe na Esperance Nyirasafari hamwe na Dr Mukabaramba Alivera ku myanya ibiri ya Visi Perezida wa Sena.

Senateri Nyirasafari Esperance niwe watorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, akaba yatsinze Senateri Murangwa Ndangiza Hadija ku majwi 23.

Umwanya wa Visi Perezida ushinzwe gukurikirana imirimo ijyanye n’imari n’abakozi muri Sena wegukanywe na Dr Alivera Mukabaramba wagize amajwi 22, akaba yatsinze Senateri Umuhire Adrie.

Kuri ubu Sena nshya y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo batandatu bari basanzwe muri uwo mutwe mukuru w’Inteko ishinga amategeko, bakaba bashinzwe kumenyereza bagenzi babo bashya baherutse gutorwa.

Dr. Iyamuremye Augustin yakoze imirimo inyuranye, cyane cyane muri Politiki yo mu Rwanda:

Mu 1977-1984 yari umuyobozi wa Laboratwari ya kaminuza y’u Rwanda, mu Kuboza 1990-1992 yari Perefe wa Gitarama, kuva muri Kamena 1992- Mata 1994 yari umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu.

Kuva muri Nyakanga 1994-1998 yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi, kuva mu 1998-Nyakanga 1999 aba Minisitiri w’Itangazamakuru, kuva muri Nyakanga 1999-Werurwe 2000 yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, naho kuva mu 2001-2003 yari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko.

Kugira ngo ubashe kumenya ibigwi by’Abasenateri 20 bagize manda ya gatatu ya Sena, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kanda HANO Niba ushaka kureba andi mafoto menshi yaranze umuhango wo kurahira kw’Abasenateri n’abandi bayobozi bakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bazakore neza , ariko abakozi bose bafite imyaka irenga 60,bagombye gufata pension n’urubyiruko rukabona akazi, nibyo byiza naho aho kugirango umuntu akorere Leta imyaka 40,ntago biba aribyo ,kandi ayo matora umuntu abona ijwi 1, ubwo aba yiyamamaje ntabushobozi afite .

Sakega yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Dushimiye kigali today kubwo kuduha amakuru agezweho.kandi twifurije imirimo myiza abo ba sanateur bashya ndetse nabasanzwe munteko.twabasaba gukorera hamwe nkabakorera abanyarwanda baharanira iterambere ryacu.
Murakoze@Ivan

Real yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Twishimiye Nyakubahwa mushya Perezida wa Sena,naba Visi Perezida bombi.Dusanzwe tubaziho ubunararibonye.

NDAMUKUNZE Calixte yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka