Dore ibigwi by’Abasenateri 20 bagize manda ya gatatu ya Sena

Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, Abasenateri 20 bagize manda ya gatatu ya Sena y’u Rwanda bararahirira gutangira imirimo yabo.

Aba 20 barasanga abandi basenateri batandatu bari mu bagize manda ya kabiri ya Sena, ariko basigaje umwaka ngo manda yabo irangire, aribo: Hon. Consolée Uwimana, Charles Uyisenga, Jeanne d’ Arc Mukakalisa, Chrysologue Karangwa, Zephyrin Kalimba na Margaret Nyagahura.

Aba batandatu na bo nyuma y’umwaka bazasimburwa n’abandi bane bazatangwa na Perezida wa Repubulika n’abandi babiri bazatangwa n’imitwe ya Politiki yemerewe gukorera mu Rwanda.

Tariki ya 16 Nzeri 2019, ni bwo habaye amatora y’abasenateri 12 bahagarariye intara n’umujyi wa Kigali. Nyuma y’umunsi umwe, tariki ya 17 Nzeri 2019, hatowe abasenateri babiri, uhagarariye amashuri makuru na kaminuza bya Leta, n’uhagarariye amashuri makuru yigenga.

Hakurikiyeho abasenateri bane batanzwe na Perezida wa Repubulika, nyuma hatangwa abasenateri babiri baturutse mu ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerewe gukorera mu Rwanda.

Benshi mu bagize manda ya gatatu ya Sena, bakoze imirimo inyuranye harimo iya politiki, ndetse benshi babaye abarimu muri za kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda.

Dushimimana Lambert uhagarariye Uburengerazuba

Dr. Dushimimana Lambert
Dr. Dushimimana Lambert

Dushimimana Lambert yavutse tariki ya 29 Kanama 1971, avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha rwa Butare (GSO Butare).

Dushimimana yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza y’u Rwanda, icya gatatu acyiga muri kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho yize amategeko mpuzamahanga (International Law).

Mu mirimo yakoze, Dushimimana yabaye umushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Budaha mu karere ka Ngororero.

Yigishije muri kaminuza imyaka itanu, kugeza n’ubu akaba yigishaga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu karere ka Nyanza (ILPD).

Yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), aho yari ashinzwe kwandika amategeko.

Kuva muri 2014, yatangiye gukora muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, kugeza n’ubu akaba yari akuriye ishami rishinzwe kwandika no guhindura amategeko muri iyo komisiyo.

Mu mirimo ya politiki, Dushimimana yabaye perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu, akaba kandi yaranabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyahoze ari ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC).

Dushimimana kandi yigeze no kuba mu nama y’igihugu ishinzwe gutanga ubuhungiro (CNR).

Arubatse afite abana bane.

Dr. Emmanuel Havugimana, na we ahagarariye intara y’Uburengerazuba

Dr. Emmanuel Havugimana
Dr. Emmanuel Havugimana

Dr. Havugimana yavutse tariki 4 Mutarama 1956, avukira mu Bufundu, ubu ni mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Mbazi.

Amashuri abanza yayize aho i Mbazi kuva 1962 kugeza 1968. Yize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu Birambo, mu karere ka Karongi kuva 1968 kugeza 1971.

Yakomereje icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri Institut Saint Cyprien, ubu yitwa Groupe Scolaire Saint Joseph mu karere ka Nyamasheke.

Kuva muri 1971 yahungiye i Burundi, bituma amashuri yisumbuye ayarangiriza muri College Saint Albert i Bujumbura muri 1980.

Nyuma yakomereje muri Kaminuza y’u Burundi, arangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi bw’isi (Geography) muri 1984.

Amaze kugaruka mu Rwanda muri 1999, Leta y’u Rwanda yamwishyuriye amasomo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, ajya kwiga gutunganya imiturire n’ubutaka muri kaminuza ya Laval i Quebec muri Canada, aho yarangije muri 2001.

Nyuma yaho, yakomeje kwiga icyiciro cya kane cya kaminuza muri kaminuza ya Goteborg muri Suède, aho yaboneye impamyabumenyi y’ikirenga muri Ecologie Humaine muri 2009.

Dr. Havugimana yakoze umurimo umwe ari wo wo kwigisha, yatangiye tariki ya 4 Mutarama 1975.

Yigishije mu mashuri abanza imyaka ine mu gihugu cy’u Burundi, yigisha indi myaka 12 mu mashuri yisumbuye, aho imyaka irindwi yayigishije mu Burundi indi itanu akayigisha mu gihugu cya Djibouti.

Dr. Havugimana yatorewe kwinjira uri Sena, amaze imyaka 22 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu yindi mirimo, Dr. Havugimana ni perezida w’inama y’ubutegetsi ya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Dr. Havugimana arubatse, akaba afite abana bane n’umwuzukuru umwe!

Mureshyankwano Marie Rose, nawe ahagarariye Uburengerazuba

Mureshyankwano Marie Rose
Mureshyankwano Marie Rose

Mureshyankwano yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu murenge wa Karago akarere ka Nyabihu.

Uyu mubyeyi w’imyaka 61, kimwe n’abandi batorewe kwinjira muri Sena, imirimo ye yayitangiriye mu burezi.

Yabaye umwarimu mashuri abanza, ndetse aza no kwigisha mu mashuri yisumbuye aho yigishije mu ishuri ryisumbuye ryitwa Bumba Complex School riherereye mu karere ka Rutsiro.

Muri 2005, Mureshyankwano yinjiye mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ku itike y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Mu mwaka wa 2016, Mureshyankwano yagizwe guverineri w’intara y’amajyepfo, umwanya yavuyeho mu mwaka ushize wa 2018.

Mureshyankwano afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bumenyi mu mibanire y’abantu (Social Sciences).

Mureshyankwano arubatse, akaba afite abana batatu.

Bideri John Bonds, ahagarariye intara y’Uburasirazuba

Bideri John Bonds
Bideri John Bonds

Bideri John Bonds yavukiye mu Rwanda mu mwaka wa 1958.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu cya Uganda, akomereza icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri Kenya, naho icya kabiri akigira muri Uganda, aho yize ubuhinzi n’ubworozi.

Mu mirimo yakoze haromo kuba yarabaye umwarimu muri Kenya igihe gito, nyuma atangira gukorana n’ihuriro ry’Abadage ryigishaga abahinzi n’aborozi bo muri Kenya.

Nyuma yagarutse mu Rwanda, atangiza umuryango Nyarwanda witwa ‘Rwanda Rural Agricultural Initiative’.

Bideri kandi yabaye perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, ndetse aba na Visi Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza.

Yabaye kandi umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ibitaro bya Rwinkwavu mu karere ka kayonza.

Bideri John Bonds arubatse, afite abana bane.

Mupenzi George, ahagarariye intara y’Uburasirazuba

Mupenzi George
Mupenzi George

Mupenzi George yavukiye mu karere ka Kamonyi tariki ya 18 Nzeri mu mwaka wa 1956.

Mu mwaka wa 1959, we n’umuryango we bahise bahungira mu ntara y’Uburasirazuba ahitwa i Rukumberi.

Yize mu Iseminari ntoya y’I Zaza, nyuma yinjira muri kaminuza y’u Rwanda aho yize indimi akaba abifitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko yakuye muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), akaba kandi ari hafi kurangiza mu ishuri ry’amategeko rya Nyanza (ILPD), ishami rya Kigali.

Mupenzi yabonye amahugurwa yimbitse amuha ubumenyingiro mu miyoborere myiza yaherewe i Paris mu Bufaransa, mu ivugururabukungu, yaherewe mu Butaliyani, no mu mategeko mpuzamahanga arengera impunzi.

Mupenzi yabaye umujyanama mu by’amategeko mu yahoze ari MINITRASO (Ministere du Travail et Affaires socials), ndetse yanabaye umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’umurimo. Yabaye kandi umuhuzabikorwa w’Ikigo iwacu ku Kabusunzu.

Ubu Mupenzi yari umujyanama mu mategeko wigenga, akaba n’uhugura abantu (senior trainer) mu iterambere ry’icyaro.

Mupenzi George arubatse, akaba afite abana batatu yabyaye n’abandi babiri arera (Adoption).

Ntidendereza William, ahagarariye umujyi wa Kigali

William Ntidendereza
William Ntidendereza

Mu mwaka wa 2012, William ntidendereza yari Umuyobozi wungirije w’itorero ry’igihugu.

Ntidendereza yanabaye umuyobozi w’akarere ka Kicukiro kuva mu 2006 kugeza 2008, ubwo yeguraga kuri uyu mwanya.

Dr. Habineza Faustin, ahagarariye intara y’Amajyaruguru

Dr. Faustin Habineza
Dr. Faustin Habineza

Dr. Habineza ni umuhanga akaba n’impuguke mu mibare n’uburezi.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare, yakuye muri Kaminuza ya Kwa Zulu-Natal muri Afurika y’Epfo.

Yize imibare muri kaminuza ya Sherbrooke yo muri Canada, ndetse anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mibare n’ubugenge, yakuye muri kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Habineza amaze imyaka 13 ari umwarimu muri kaminuza, aho yigisha akaba n’umuyobozi w’ishami rya ‘Applied Sciences’ muri INES-Ruhengeri kuva mu 2015.

Dr Habineza kandi, ni umushakashatsi mu bijyanye n’imibare n’ubumenyi, by’umwihariko yibanda ku burezi.

Prof. Niyomugabo Cyprien, yatorewe guhagararira amashuri makuru ya Leta

Prof. Niyomugabo Cyprien
Prof. Niyomugabo Cyprien

Prof. Niyomugabo Cyprien asanzwe ari umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri kaminuza y’u Rwanda, akaba n’intebe y’inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, (RALC).

Prof. Niyomugabo afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’uburezi mu by’indimi, akaba n’umunyamuryango w’ikigo cy’indimi cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umushakashatsi wibanda ku ndimi n’uburezi.

Dr. Nyinawamwiza Laetitia ahagarariye intara y’Amajyaruguru

Dr. Laetitia Nyinawamwiza
Dr. Laetitia Nyinawamwiza

Dr. Nyinawamwiza asanzwe ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, ndetse yanabaye umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri ISAE Busogo.

Ubu Dr. Nyinawamwiza yari umuyobozi mukuru w’iryo shuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi, ribarizwa muri kaminuza y’u Rwanda (UR-CAVM).

Dr. Nyinawamwiza asanzwe ari umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya ‘Rwanda Mountain Tea’, akaba no mu bagize inama y’ubutegetsi mu nganda z’icyayi za Rubaya Nyabihu Tea Company Ltd na Kitabi Tea Company Ltd.

Dr. Nyinawamwiza yabaye umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi mu kigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda mu Rwanda (NIRDA).

Dr. Nyinawamwiza ni umubyeyi wubatse, afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’ubworozi, yakuye muri kaminuza ya NAMUR mu Bubiligi.

Nkusi Juvénal, ni umwe mu ba Senateri batanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki

Nkusi Juvenal
Nkusi Juvenal

Nkusi Juvenal amaze imyaka 24 ari intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yinjiyemo itike y’ishyaka rya PSD yigeze no kubera umuyobozi.

Ku myaka 64 afite, inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagiriyemo amateka akomeye kuko kuva mu 1994 kugera mu 1997 yari umuyobozi wayo mu nzibacyuho.

Yamenyekanye cyane ubwo yari umuyobozi wa komisiyo y’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa leta (PAC).

Murangwa Ndangiza Hadidja, yatanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki

Murangwa Ndangiza Hadidja
Murangwa Ndangiza Hadidja

Murangwa Ndangiza Hadidja yemejwe n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemerewe gukorera mu Rwanda nk’umu Senateri, asimbuye Uwamurera Salama wari wemejwe n’iri huriro ariko urukiko rw’ikirenga rukaza kwanga kumwemeza.

Amakuru yavuzwe ni uko uyu Uwamurera Salama atari afite ubunararibonye bumwemerera kuba muri Sena y’u Rwanda.

Murangwa Hadidja wamusimbuye na we yaturutse mu ishyaka rya PDI, kimwe na Uwamurera yasimbuye.

Uyu Murangwa Hadidja w’imyaka 44, ni impuguke mu bwakirizi bw’imisoro, akaba n’umunyamategeko.

Ni umwe mu bagize ikigo mpuzamahanga nkemurampaka (Kigali International Arbitration Center), akaba anabifitiye seritifika yavanye i London mu Bwongereza.

Yakoze imirimo inyuranye mu bijyanye n’imisoro ndetse n’ubujyanama mu mategeko haba mu bigo bya Leta n’ibyigenga.

Murangwa ni umunyamayegeko ubimazemo igihe kandi akaba n’umujyanama mu by’imisoro.

Yabaye muri nama z’ubutegetsi za MMI, RBC na BRD ubu akaba ari mu nama y’ubutegetsi ya Banki nkuru y’igihugu (BNR).

Dr. Mukabaramba Alvera, yatanzwe na Perezida wa Repubulika

Dr. Alvera Mukabaramba
Dr. Alvera Mukabaramba

Dr. Mukabaramba ubu ni inshuro ya kabiri agiye muri Sena, kuko yigeze kuyibamo kuva muri 2003 kugera muri 2011.

Alvera Mukabaramba yari arambye cyane muri Guverinoma, kuko yari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, guhera mu Kwakira 2011.

Afite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri First Pavlov State Medical University, mu Mujyi wa St.Petersburg mu Burusiya, aho yize kuvura abana.

Habiyakare François na we yatanzwe na Perezida wa Repubulika

Habiyakare Francois
Habiyakare Francois

Habiyakare François yari asanzwe ari Perezida w’inama y’abakomiseri ba komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, aho yinjiyemo muri Kamena 2012.

Nyirasafari Espérance, yatanzwe na Perezida wa Repubulika

Ni umunyamategeko, afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa ‘Masters’ mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga mpanabyaha n’uburenganzira bwa muntu.

Yabaye kandi Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuva ku wa 04/10/2016 kugeza ku wa 18/10/2018; mbere yahoo, yari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda muri komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu kuva ku itariki ya 04/10/2013 kugeza agizwe Minisitiri muri MIGEPROF ku wa 04/10/2016.

Yanabaye kandi uwunganira abandi mu by’amategeko( avoka), 2011-2013, aba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera kuva ku itariki ya 23/01/2007-11/5/2011.

Yabaye umushinjacyaha ufite ububasha mu gihugu hose kuva mu 2004-2007; yanabaye kandi Procureur wa Repubulika mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kuva mu 2001-2004, yanakoze kandi mu muryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana (Haguruka) kuva 1999-2001.

Madamu Nyirasafari Espérance arubatse ni umubyeyi w’abana 4.

Dr. Iyamuremye Augustin, yatanzwe na Perezida wa Repubulika

Dr. Iyamuremye Augustin
Dr. Iyamuremye Augustin

Dr. Iyamuremye w’imyaka 73 yari asanzwe ayobora Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.

Uyu mugabo yakoze imirimo inyuranye, cyane cyane muri Politiki yo mu Rwanda:

Mu 1977-1984 yari umuyobozi wa Laboratwari ya kaminuza y’u Rwanda, mu Kuboza 1990-1992 yari Perefe wa Gitarama, kuva muri Kamena 1992- Mata 1994 yari umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu.

Kuva muri Nyakanga 1994-1998 yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi, kuva mu 1998-Nyakanga 1999 aba Minisitiri w’Itangazamakuru, kuva muri Nyakanga 1999-Werurwe 2000 yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, naho kuva mu 2001-2003 yari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko.

Fulgence Nsengiyumva, ahagarariye intara y’Uburasirazuba

Nsengiyumva Fulgence
Nsengiyumva Fulgence

Nsengiyumva yahoze ari Perefe w’icyahoze ari perefegitura ya Gitarama, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri 2016.

Prof. Ephraim Kanyarukiga, ahagarariye amashuri makuru yigenga.

Kanyarukiga yakoze muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ya Afurika yo Hagati, akaba ari umuhanga mu ndimi n’ubuvanganzo.

Pelagie Uwera, ahagarariye intara y’Amajyepfo

Ni umwe mubagore bakoze muri komisiyo y’igihugu y’amatora nka komiseri.

Nkurunziza Innocent ahagarariye intara y’Amajyepfo

Nkurunziza Innocent
Nkurunziza Innocent

Nkurunziza yavutse mu mwaka wa 1961, avukira i Sazange mu murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Amashuri abanza yayigiye i Maza mu Karere ka Huye, ayisumbuye ayiga i Nyanza muri Collège du Christ-Roi.

Amashuri makuru na kaminuza yayigiye muri Grand Seminaire ya Nyakibanda, yiga muri Université ya Santa Croce na Université Salesianum zo mu gihugu cy’Ubutaliyani, yize kandi SFB na Maastrich School of Management.

Mu byo yize harimo ubumenyi rusange Humanités Greco-Latines, Philosophie, Théologie, yiga Droit Canonique (Licence) Sciences of Social Communication (Masters) na Business Management -MBA (Masters in Project Management).

Yatowe yari Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’Isuzumabikorwa muri servisi za Minisitiri w’Intebe.

Mbere yaho, yari Umujyanama wa Minisitri w’Intebe Ushinzwe Imibereho myiza.

Mu yindi mirimo yakoze harimo ko yabaye Umuyobozi Mukuru (DG) wa Programu muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Umujyanama wa Minisitiri muri Minisiteri y’Ubucuruzi Inganda n’Ubukerarugendo, ndetse yanabaye umuyobozi w’ishuri rya Groupe Scolaire St. Jean Baptiste Cyahinda.

Arubatse afite abana bane.

Umuhire Adrie, ahagarariye intara y’Amajyepfo

Umuhire yavutse mu mwaka w’ 1977, avukira mu murenge wa Karama mu karere ka Huye.

Amashuri abanza yayize Ku ishuri ribanza rya Kibingo, ayisumbuye ayiga kuri Ecole Secondaire de Karubanda mu ishuri ry’inderabarezi rusange.

Nyuma yakomereje muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’uburezi, guhera muri 2000-2004 mu gashami k’igifaransa n’icyongereza.

Kuva muri 20004-2005, Umuhire yabaye umwarimu w’icyongereza mu ishuri ryusumbuye rya CEFOTEC mu karere ka Huye.
Kuva muri 2006 kugeza ubu, Umuhire yari umwarimu n’umushakashatsi muri ‘Center for Language Enhancement’ muri kaminuza y’u Rwanda.

2011-2015, Umuhire yatorewe kuba ushinzwe imibereho mu nama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

2010-2013, yize ‘master in Development studies’ muri kaminuza y’u Rwanda, ubu akaba arimo yigira impamyabumenyi y’ikirenga (Phd) muri ‘communication’ muri kaminuza ya ‘Hallym University’ yo muri Korea y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Arko jye mfite ikibazo cyuko bashyira abasenateri mumyanya munsobanurire

ELIAS AIME yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Kuri bwana Umwanditsi mukuru wa Kigali Today,

Mu nkuru iri haguru hari aho mwanditse ngo mu cyahose ari Perefegitura ya Gitarama. Mu kinyarwanda gifututse ntibavuga mu cyahoze ahubwo bavuga mu yahoze, kuko ni Perefegitura tuvuga. Ugoragoje wavuga Perefegitura ya... ntabwo wavuga Perefegitura cya. Ku bw’ibyo rero ntibyaba mu cyahoze ahubwo ni mu yahoze. Murakoze kandi rwose muzanabitoze abanyamakuru banyu bityo iyi mvugo tuyirandure burundu.

Rutanga Eugene yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Iyi nkuru iracukumbuye ariko harimo amakosa amwe namwe, urugero ni nkaho mwanditseko Dr. Nyinawamwiza Laetitia ahagarariye intara y’amajyepfo kdi ahagarariye intara y’Amajyaruguru.

Egide yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Ndabona abenshi barengeje imyaka 60.Mbona abantu barengeje iyo myaka baba bakwiye kuruhuka,kubera ko uburyo abantu duteye,twese UBWONKO bwacu ntabwo butekereza neza iyo dushaje.Tuba dukwiye guharira abakiri bato.Nuko abantu badaha agaciro ibyo bible ivuga.Ubundi abantu bashaje baba bakwiriye gushaka Imana cyane,kugirango izabazure ku munsi w’imperuka.
Bakora iki?Bashaka umuntu ubigisha bible,kugirango bamenye neza icyo imana idusaba.Bakajya mu materaniro ya gikristu,ndetse bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana.Ibyo byose uko ari bitatu ni itegeko imana isaba abakristu nyakuri bose.Iyo wibera mu byisi gusa,bible ivuga ko iyo upfuye biba birangiye.Nubwo bakubeshya ko iyo upfuye uba witabye imana.

mugisha yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Urakoze cyane Ruzindana we! Ni ibi tuba dukeneye, maze abashakashatsi n’abandi b’ibitabo nababwira iki; "Bene amaguru dore urukwavu" aka wa mugani w’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu!

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka