Amatora muri Uganda: Museveni ari imbere mu majwi amaze kubarurwa

Perezida Yoweri Museveni ushaka indi manda araza imbere mu majwi y’abahatanira kuyobora Uganda.

Amajwi yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora ya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021 agaragaza ko Museveni yari afite amajwi 1.536.205 (65.02%), mu gihe uwo bahanganye Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, afite amajwi 647.146 (27.39%).

Aya ni amajwi yo ku biro by’itora 8.310, mu gihe igihugu cyose gifite ibiro by’itora 34, 684.

Abaturage barenga miliyoni 18 bagejeje igihe cyo gutora, ni bo bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uriyamusore natuze yokwivuna nibashaka kuyobora, uganda ,ninjire ishyambanawe??

Olivier yanditse ku itariki ya: 16-01-2021  →  Musubize

museveni se wamutsinda Bobi wine nakureho cyokora nawe agaragajeko bishoboka kuko museveni aya matora yuyu mwaka azahora ayibuka kuko aramuvunnye cyane ashobora kuba amaze igihe tutazi adasinzira

pascal dod niyigena yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

Wapi bob wine gutsinda kaguta byamurushya kuko namanyanga ntiyabura.

Bahati yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka