Perezida wa Benin mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Perezida wa Benin, Patrice Talon, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu aho biteganyijwe ko azasura igice cyahiriwe inganda n’ubucuruzi (Free Trade Zone) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itermambere (RDB).

Perezida Kgame yakira Perezida Talon.
Perezida Kgame yakira Perezida Talon.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, uyu munsi ku mugoroba, Perezida Paul Kagame arakira ku meza mugenzi we Patrice Talon.

U Rwanda na Benin ni ibihugu byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubuhahirane ndetse n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka 2016, Minisitiri Alexis Nzahabwanimana, ushinzwe Ubwikorezi, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na mugenzi we wo muri Benin, agamije imikoranire myiza hagati ya Kompanyi z’indege zo muri ibyo bihugu byombi.

Perezida Talon akigera i Kanombe yakiriywe na Perezida Kagame.
Perezida Talon akigera i Kanombe yakiriywe na Perezida Kagame.

Nzahabwanimana yagize ati “Twizera ko ayo masezerano twasinyanye n’igihugu cya Benin ari intambwe ikomeye mu bufatanye hagati y’ibihugu byacu byombi, kuko urebye aho igihugu cya Benin giherereye, uburyo bworoshye bwo kugerayo uturutse mu Rwanda ni ugukoresha indege.”

Ayo masezeranop yasinywe hagati y’ibyo bihugu, azaha amahirwe akomeye ashoramari b’Abanyarwanda ndetse n’Abanyabene yo gushora imari mu bice bitandukanye muri ibyo bihugu byombi, haba mu bijyanye n’umuco, ubucuruzi n’ibindi.

Uruzinduko rwa Perezida Patrice Talon mu Rwanda, ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame aherutse kugirira mu bihugu by’Afurika y’Uburengerazuba; ibihugu bimufata nk’umuntu washoboye kugeza iguhugu cye ku mpinduka zihuse mu by’ubukungu, bakaba baranabimwambikiye umudari “Grand Croix”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka