U Rwanda rwashimiye William Ruto watorewe kuyobora Kenya
Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, yashimiye Repubulika ya Kenya kubera amatora meza yagize.
Itangazo ryasohowe n’iyo Minisiteri, rivuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, bashimira cyane Guverinoma n’abaturage ba Repubulika ya Kenya, kubera imigendekere myiza y’amatora yabaye ku itariki 9 Kanama 2022.
- William Ruto na we yashimiye abamushyigikiye mu matora, abizeza ko azakorana neza n’abamutoye ndetse n’abataramutoye
Guverinoma y’u Rwanda kandi yifuje gushimira William Samoei Ruto, kuba yatorewe kuba Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda, iha agaciro gakomeye ubutwererane buri hagati ya Kenya n’u Rwanda, ndetse ikaba ishaka gufata uyu mwanya ngo yongere kugaragaza ubushake ifite bwo kurushaho gukomeza ubucuti busanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame na we yashimiye Abanya-Kenya kubera uburyo amatora baherutse gukora tariki 09 Kanama 2022 yabaye mu mahoro, uwegakanye intsinzi ari we William Ruto akaba yaratangajwe tariki 15 Kanama 2022.
Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Mu izina rya Guverinoma no mu izina ry’Abaturage b’u Rwanda, ndashimira abavandimwe, abaturage ba Kenya, ku bw’amatora yabaye mu mahoro. Ndashimira kandi Dr William Samoei Ruto watorewe kuyobora Kenya.”
Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite inyungu nyinshi mu mubano mwiza w’u Rwanda na Kenya.
The Government of Rwanda congratulates His Excellency @WilliamSRuto on being elected as the new President of the Republic of Kenya. pic.twitter.com/BOQVnyso4P
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) August 16, 2022
Inkuru bijyanye:
Ndashimira Abanya-Kenya ku bw’amatora yakozwe mu mahoro - Perezida Kagame
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|