Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Chad kubera urupfu rwa Idris Déby Itno

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage ba Chad, nyuma y’uko uwayoboraga icyo gihugu, Idris Déby Itno yitabye Imana.

Perezida Kagame na Idris Déby Itno
Perezida Kagame na Idris Déby Itno

Amakuru y’urupfu rwa Itno yasakaye ku wa 20 Mata 2021, akaba yarapfuye aguye mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba zishaka kwigarurira icyo gihugu nk’uko amakuru yatangajwe aturuka muri Chad abivuga.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko yihanganishije abaturage ba Chad n’umuryango wa Idris Déby Itno, avuga ko azibukirwa kuri byinshi birimo uruhare rwe rukomeye mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka