Perezida Idriss Déby wa Tchad yitabye Imana

Perezida wa Tchad wari umaze imyaka 30 ku butegetsi, Maréchal Idriss Déby Itno, yitabye Imana kuri uyu wa 20 Mata 2021 azize ibikomere by’ibitero yagabweho.

Televiziyo yo muri Tchad yatangaje ko Idriss Déby yarashweho n’inyeshyamba za FACT mu mpera z’iki cyumweru yagiye ku rugamba rwamuhanganishije nazo mu gace k’amajyaruguru ya Tchad

Perezida Déby yaherukaga gutsinda amatora yiyamamarijemo muri manda ya gatandatu n’amajwi hafi 80%, nk’uko ibyavuye mu ibarura ry’ibanze ryabigaragaje.

Mu murwa mukuru N’Djamena abamushyigikiye bari bakomeje kwishimira intsinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

tchad mwihangane. nta kurama kudapfa kandi uwavutse wese utaratashye arategereje. Tubane mu mahoro. ariko ubundi nta Marchal en plus President wakagiye ku rugamba kugeza hariya. ariko nayo ni amateka da! byose biterwa no kwizirika ku butegetsi bituma ababurwanya baba benshi. ugasanga buri gihe ubutegetsi buhererekanywa ari uko amaraso amenetse. dore n’umuhungu we abaye expose ayobora inzibacyuho. agiye
mu manegeka.kuko uwarwanyaga ise ntarakura mu ruge.wagira ngo ni ubwami.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-04-2021  →  Musubize

tchad mwihangane. nta kurama kudapfa kandi uwavutse wese utaratashye arategereje. Tubane mu mahoro. ariko ubundi nta Marchal en plus President wakagiye ku rugamba kugeza hariya. ariko nayo ni amateka da! byose biterwa no kwizirika ku butegetsi bituma ababurwanya baba benshi.

Anaclet yanditse ku itariki ya: 22-04-2021  →  Musubize

Uyu mugabo yakundaga intambara none niyo azize.Tekereza president ujya ku rugamba,kuli front line (kurwana imbere).Bihuye n’uko Yezu yavuze ngo “abatwara inkota bazicishwa inkota”.Inkota y’iki gihe ni imbunda.Gusa tujye twibuka ko Imana itubuza kurwana.Ijambo ry’Imana risobanura neza impamvu kera imana yasabye abayahudi kujya mu ntambara.Bitandukanye cyane n’intambara z’iki gihe.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,Imana yategetse Abayahudi kurwanya abantu bali batuye igihugu cya Kanani kugirango bagituremo “kubera ko basengaga ibigirwamana”.Kubera iyo mpamvu Imana yabatizaga Abamarayika bakabarwanira.Muli make,zali intambara z’Imana,kubera “inyungu z’Imana”,kandi ku itegeko ry’Imana.Nyuma yaho,Imana na Yezu bategetse Abakristu nyakuri kutarwana,ahubwo bakarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Bongeraho ko “abantu bose barwana bazicwa” ku munsi wa nyuma.Soma Matayo 26,umurongo wa 52.Abakristu nyakuli,barangwa n’amahoro (peaceful people).Nkuko Zaburi 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso ya mugenzi we.

gahirima yanditse ku itariki ya: 20-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka