Perezida Kagame yateye igiti cy’umukunde muri Kaminuza yo muri Singapore

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Singapore, yageze muri Kaminuza yaho yitwa ’Nanyang Technological University’ ahatera igiti cyitwa Umukunde gisanzwe gifite akamaro kanini mu buvuzi.

Muri Singapore icyo giti cyitwa ’Asam’ kikaba ngo cyibutsa umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo mu bijyanye no guhanga udushya no gaharanira uburambe.

Umuyobozi w’Abavuzi Gakondo mu Rwanda Nyirahabineza Jeanne avuga ko Abanyarwanda bakoresha umukunde nk’umuti wo kuvumburira abana (n’abantu bakuru) barwaye kugugara mu nda, bigatuma babasha kwituma neza.

Nyirahabineza avuga ko gusekura umukunde umuntu akanywa amazi yawo bivura inzoka zo mu nda ndetse bigasukura imyanda na aside bigasohoka.

Avuga ko umukunde nk’uko izina ryawo ryumvikana bivuze gukunda, abantu bakaba ngo bawutera nk’ikimenyetso cyo gukunda igihugu cyangwa gukunda umuntu.

Nyirahabineza agira ati "Umukunde urimo ijambo gukunda, hari abawukoreshaga kugira ngo bakunde cyangwa bakundane, ni ukuwahira bakawusekura bakanywa amazi yawo."

Ibijyanye n’uko Perezida wa Repubulika yateye icyo giti mu kindi gihugu, ngo bivuze ko u Rwanda na Singapore cyangwa na Kaminuza yaho bafitanye ubushuti n’ubumwe bwihariye.

Perezida Kagame hamwe n’itsinda rimuherekeje ry’Abayobozi batandukanye basuye inzego zigize Kaminuza ya ’Nanyang Technological University’, ndetse akaba yagejeje ijambo ku banyeshuri n’abayobozi baho barenga 1000.

Umukuru w’Igihugu yanayoboye isinywa ry’amasezerano hagati ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda na Kaminuza ya Nanyang hagamijwe kujya bohererezanya abanyeshuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki giti ntabwo ari umukunde pe?

Petra yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka