Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Singapore
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu gihugu cya Singapore guhera kuri uyu wa 30 Nzeri kugeza tariki 02 Ukwakira 2022. Muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro na Perezida wa Singapore H.E. Halimah Yacob, ndetse na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Lee Hsien Loong.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yasuye Kaminuza yitwa “Nanyang Technological University (NTU Singapore), ageza ikiganiro ku banyeshuri n’abakozi bayo.
Ni ikiganiro cyayobowe n’Umuyobozi wa NTU Singapore Prof Subra Suresh. Abacyitabiriye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo Perezida Kagame n’Umuyobozi wa NTU Singapore.
Muri uru ruzinduko ruzasozwa tariki 2 Ukwakira, Perezida Kagame yayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya NTU na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda.
Isinywa ry’aya masezerano rizatuma umwaka utaha wa 2023 u Rwanda rwohereza abanyeshuri kwiga muri iyi Kaminuza iri mu za mbere zikomeye ku isi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Singapore, ruje rukurikira urwa Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong i Kigali, rwabaye mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2022, nyuma gato y’inama ya CHOGM.
Umukuru w’Igihugu yaherukaga gukorera uruzinduko rw’akazi muri Singapore muri Nzeri 2015, rukaba rwaraje rukurikira urwa mbere yagiriye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2008.
U Rwanda na Singapore bifitanye umubano ushingiye kuri byinshi birimo ubucuruzi, ishoramari n’ubukungu, uburezi, ubutabera, ubwikorezi bwo mu kirere n’ikoranabuhanga.
President Kagame concluded his visit to @NTUsg by planting the traditional Rwandan medicinal plant “Umukunde”. Known as Asam in Singapore, the tree represents versatility and resilience in pursuit of innovation and sustainability. pic.twitter.com/wDk4UmY9Ai
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 30, 2022
Amafoto: Village Urugwiro
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|