Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimye Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron n’abandi bayobozi batandukanye b’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7) kubera umwanya n’ijambo bahaye abayobozi bo ku mugabane wa Afurika kugira ngo bungurane ibitekerezo muri iyo nama ihuza ibihugu birindwi bikize ku isi.

Perezida Kagame yavuze ko imikoranire ari uko yari ikwiye kuba igenda kugira ngo ibihugu byose bifatanyirize hamwe gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije isi.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye abari bahagarariye Umugabane wa Afurika muri iyo nama, abashimira by’umwihariko kuba baravuganiye neza Afurika.

Barimo Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ari na cyo gihugu cyitegura kuyobora uwo muryango, Perezida Macky Sall wa Senegal ari cyo gihugu kiyobora Umuryango w’ubufatanye Bushya mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD), na Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso ari cyo gihugu kiyoboye umuryango G5 Sahel uhuriweho n’ibihugu byo mu Karere ka Sahel gaherereye mu Majyaruguru ya Afurika.

Perezida Kagame yanashimiye Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe na Dr Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), bose abashimira kuba barahagarariye neza Umugabane wa Afurika mu nama y’ibihugu birindwi bikize (G7).

Iyo nama yaberaga mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasoje imirimo yayo kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2019, ikaba yari yaratangiye ku wa gatandatu tariki 24 Kanama 2019.

Muri iyo nama, umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatanze ikiganiro ku bijyanye n’ikirere, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’inyanja.

Mbere yaho ku cyumweru, Perezida Kagame yari yitabiriye n’ibiganiro byavugaga ku mikoranire y’umugabane wa Afurika n’uwo muryango w’ibihugu birindwi bikize ku isi.

Muri rusange abitabiriye iyo nama baganiriye ku buryo abagore bafashwa kwihangira imirimo, baganira ku iterambere ry’ikoranabuhanga, baganira no ku byerekeranye no kurwanya ruswa.

Ibyo bihugu birindwi bikize ku isi bihurira muri iyo nama ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, Canada, u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani n’u Bwongereza.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) gifata ibyo bihugu birindwi nk’ibyihariye igice kinini cy’ubukungu bw’isi, aho ubukungu bwabyo bwose hamwe bungana na 58% by’ubukungu bw’isi yose.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu umunani byatumiwe muri iyo nama ariko bitari muri ibyo birindwi bikize ku isi. Mu bindi byatumiwe harimo Australia, Burkina Faso, Chili, Misiri, u Buhinde, Senegal na Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwatumiwe muri iyo nama ibaye ku nshuro ya 45 nk’igihugu giheruka kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ibindi bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika byayitumiwemo ni Igihugu cya Misiri kiyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Igihugu cya Afurika y’Epfo cyitegura kuyobora uwo muryango, Igihugu cya Senegal kiyobora Umuryango w’ubufatanye Bushya mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD) n’Igihugu cya Burkina Faso umuryango G5 Sahel uhuriweho n’ibihugu byo mu Karere ka Sahel.

Bimwe mu byemerejwe muri iyo nama ni uko hagiye gutegurwa uburyo Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yahura na Perezida wa Irani Hassan Rouhani bakaganira ku birebana n’intwaro za kirimbuzi Irani ishinjwa kuba irimo gucura.

Biteganyijwe ko kandi Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron azaganira na Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika ku kibazo cy’umusoro muto utangwa n’ibigo by’ikoranabuhanga by’Abanyamerika utajyanye n’uko isoko rihagaze mu Bufaransa.

Amafoto: Urugwiro

Inkuru bijyanye:

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka