Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019 mu nama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7).

Ibyo bihugu birindwi bikize ku isi bihurira muri iyo nama ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, Canada, u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani n’u Bwongereza.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) gifata ibyo bihugu birindwi nk’ibyihariye igice kinini cy’ubukungu bw’isi, aho ubukungu bwabyo byose hamwe bungana na 58% by’ubukungu bw’isi yose.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu umunani byatumiwe muri iyo nama ariko bitari muri ibyo birindwi bikize ku isi. Mu bindi byatumiwe harimo Australia, Burkina Faso, Chili, Misiri, u Buhinde, Senegal na Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwatumiwe muri iyo nama nk’igihugu giheruka kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ibindi bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika byayitumiwemo ni Igihugu cya Misiri kiyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Igihugu cya Afurika y’Epfo cyitegura kuyobora uwo muryango, Igihugu cya Senegal kiyobora Umuryango w’ubufatanye Bushya mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD) n’Igihugu cya Burkina Faso kiyoboye umuryango G5 Sahel uhuriweho n’ibihugu byo mu Karere ka Sahel.

Iyo nama y’ibihugu birindwi bikize ku isi igiye kuba ku nshuro ya 45. Muri uyu mwaka iribanda ku kurwanya ubusumbane, no guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Kuri iki cyumweru kandi, Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Macky Sall wa Senegal, Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, na Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, bakiriwe ku meza na Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bagirana n’ibiganiro.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko ku Cyumweru mu masaha y’umugoroba habayeho ibiganiro ku bufatanye bwa Afurika n’ibyo bihugu birindwi bikize ku isi (G7 & Africa partnership).

Abahuriye muri iyo nama kandi baganiriye no ku kibazo cy’umutekano mu karere ka Sahel mu Majyaruguru ya Afurika, uburyo abagore bafashwa kwihangira imirimo, iterambere ry’ikoranabuhanga no kurwanya ruswa.

Amafoto: Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka