Perezida Kagame na Museveni bongeye guhurira i Luanda mu gushakira umuti ikibazo cy’umubano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Luanda mu murwa mukuru wa Angola aho hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu mu karere bagiye kuganira ku mutekano n’imibanire nk’uko urubuga rwa twitter rwa perezidansi y’u Rwanda rwabitangaje.

Ba Perezida Kagame na Museveni bamaze gushyira umukono ku masezerano
Ba Perezida Kagame na Museveni bamaze gushyira umukono ku masezerano

Perezida Kagame araganira na Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Sssou Nguesso wa Congo Brazza, barebere hamwe umutekano n’imibanire mu karere cyane cyane baganire ku mubano w’u Rwanda na Uganda.

Uhereye ibumoso: Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Kagame w'u Rwanda na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Uhereye ibumoso: Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Kagame w’u Rwanda na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Tariki 12 Nyakanga 2019, itangazo ry’inama yahuje abakuru b’ibihugu bine ari byo Angola, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Uganda ryavugaga ko ibihugu bya Angola na DR Congo bigiye guhuza ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ubwo abakuru b'ibihugu bahuriraga muri Angola mu kwezi kwa karindwi 2019
Ubwo abakuru b’ibihugu bahuriraga muri Angola mu kwezi kwa karindwi 2019

Mu nama yari yatumijwe na perezida Lourenço, abo bakuru b’ibihugu barebeye hamwe uko akarere ibyo bihugu biherereyemo gahagaze, barebera hamwe n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu bine.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abakuru b’ibihugu bahuriye i Luanda nanone bagirana ibiganiro, cyakora ibyavuye muri ibi biganiro ntabwo byashyizwe ahagaragara.

Perezida Kagame ageze i Luanda avuye i Windhoek muri Namibia aho yakoreye urugendo rw’akazi rw’iminsi itatu.

Ubwo Perezida Kagame yakirwaga i Luanda kuri uyu wa gatatu
Ubwo Perezida Kagame yakirwaga i Luanda kuri uyu wa gatatu

Inkuru bijyanye

Angola na DR Congo byiyemeje guhuza u Rwanda na Uganda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka