Museveni yahaye Pasiporo Mukankusi ngo yoroherwe n’ibikorwa arimo bya RNC

Ibi ni bimwe mu bikomeje kumenyekana, nyuma y’uruzinduko Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC (ari wo mutwe urwanya u Rwanda ukorera cyane muri Uganda), yagiriye muri Uganda hagati ya tariki 01 n’iya 06 Werurwe 2019, akagirana ibiganiro bigamije kunoza imikoranire na Perezida Museveni wa Uganda ubugira kabiri.

Pasiporo Nshya ya Mukankusi yahawe yitwa umugandekazi hamwe n'iy'u Rwanda yataye agaciro
Pasiporo Nshya ya Mukankusi yahawe yitwa umugandekazi hamwe n’iy’u Rwanda yataye agaciro

Mu nkuru yacu iheruka, twari twababwiye ko Mukankusi yari yungirije Kayumba Nyamwasa ubwo yari ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde. Icyo gihe Mukankusi yahawe pasiporo zigenerwa Abanyarwanda bari mu butumwa bw’akazi mu mahanga (diplomatic passport), ariko irangiye ntiyongerewe igihe, kuko yari yaramaze guta inshingano ze akiyunga ku mutwe washinzwe n’uwari umuyobozi we i New Delhi.

Yaje gukora urugendo ajya guhura na Perezida Museveni wa Uganda ubona witwara nk’umuyobozi wa RNC, yabifashijwemo na guverinoma ye. Ku itariki 11 Gashyantare 2019, Mukankusi yahawe pasiporo nshya ya Uganda ifite nomero “No. A00019997”. Iyo pasiporo izamara imyaka itanu ikoreshwa. Ni ukuvuga ko izarangira ku itariki 10 Gashyantare 2024.

Mu byangombwa Mukankusi yahoranye, bigaragara ko ari Umunyarwandakazi, wahawe ibyangombwa by’ingendo bitandukanye by’u Rwanda harimo, pasiporo ihabwa abagiye mu butumwa mu mahanga “diplomatic passport” ifite numero “no. PD 000223”, pasiporo y’akazi “Service Passport” ifite numero “no. PS009269”, ikagira pasiporo isanzwe “Ordinary Passport” ifite numero “No. PC061537”, akagira n’indangamuntu y’u Rwanda ifite numero “No. 1197070004061075”.

Gahunda ya Mukankusi yo kwangisha abantu ubuyobozi bw’u Rwanda yabangamiwe n’uko atari afite pasiporo, bigatuma adashobora gukora ingendo uko abyifuza. Icyakora kuba Uganda yamufashije ikamuha pasiporo, birumvikana neza ko yoroherejwe mu gukomeza akazi ke.

U Rwanda rwimye Mukankusi Pasiporo nshya bitewe n’isano iri hagati ye n’umutwe w’iterabwoba, ndetse hafatwa n’ingamba zigamije gukumira ko yagira abantu ashishikariza kujya muri uwo mutwe. Icyemezo cya Uganda cyo kumworohereza mu ngendo ze, ni ibyerekana umugambi wa Perezida Museveni ko ashyigikiye imitwe ihungabanya umudendezo w’u Rwanda harimo n’imitwe y’iterabwoba.

Icyo ni cyo cyatumye ku itariki 31 Ukuboza 2018, Umuryango w’abibumye utangaza raporo igaragaza ko leta ya Museveni ikorana n’imitwe yitwaza intwaro ikorera ahanini mu karere ka Kivu y’Amajyepfo muri Repubulia iharanira Demokarasi ya Congo, umuyobozi mukuru w’iyo mitwe akaba ari Kayumba Nyamwasa.

Uganda rero yashinjwe kuba ifasha mu gushaka abantu bajya muri iyo mitwe yitwaza intwaro “recruiting”, ikanafasha abashaka kuyijyamo kubona uko bayigeramo.

Mbere gato y’uko iyo raporo ya Loni isohoka, Perezida Museveni yashyizeho umunyamabanga wa leta ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo mu karere “regional affairs”, Dr Philemon Mateke, amushinga gutegura inama ihuza umutwe RNC na FDLR igizwe ahanini n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi FDLR ivuga ko intego yabO ari ukuza kuzuza umugambi wa Jenoside, kuko yo ivuga itarangiye “unfinished business.”

Umuvugizi wa FDLR, Nkaka Ignace, bakunda kwita “Laforge Bazeye Fils” n’ushinzwe iby’ubutasi Lt. Col. Nsekanabo Jean Pierre bakunda kwita Abega Kamala, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye mu nama i Kampala. Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babashyikirije u Rwanda, nyuma mu byo bagaragaje, harimo icyifuzo cya Museveni cy’uko RNC na FDLR bahuza imparaga, kugira ngo bigaragare ko abarwanya ubuyobozi bwa Perezida Kagame baturuka mu moka abiri azwi cyane mu Rwanda, ni ukuvuga Abahutu n’Abatutsi.

Mu nama yo kuri 14 kugeza 15 Ukuboza 2018, RNC yahagarariwe n’uwitwa Ntwari Frank utuye muri Afurika y’Epfo, uza i Kampala kenshi atumiwe na Perezida Museveni. Urugendo rwa Mukankusi, ni rumwe mu ngendo nyinshi ziterwa inkunga n’abayobozi bakuru ba Uganda, bakira abahagarariye FDLR na RNC aho usanga baborohereza mu ngendo zabo. Urwa Mukankusi akaba ari uruheruka.

Uko byagenda kose, Mukankusi bizarangira ari gusabwa ibisobanuro ku bikorwa bye mu guteza imbere iterabwoba. Cyakora nubwo Uganda ikomeza kugaragaza ibikorwa byo gushotorana, u Rwanda rukomeza gukemura ikibazo cy’abahohoterwa mu buryo bushoboka, rukanahitamo gushaka uko rukumira ibikorwa bibi byategurwa n’abanzi barwo, aho guhangana na Uganda nk’igihugu mu buryo butaziguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntimugahindure abantu injiji. iyi passport ni photoshoped ntabwo ari iy’ukuri. mujye mucika ururondogoro mwabanje kwitegereza neza

Alias yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Ababababab ese kweli ntimushobora no kugenzura ngo mubone ko iyi Passport bagaragaza ari photoshopped? Ndabagaye cyane

Matare yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize

amatiku bagira se yatuma babanza gushishoza mbere yo kwandika?

Alias yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka