Muhanga: Gusezera kw’abakozi ntaho guhuriye no kwikiza bamwe - Mayor Kayitare

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abakozi benshi basezeye ku mirimo yabo kubera kunanirwa kuzuza inshingano zabo.

Ibiro by'Akarere ka Muhanga
Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ataramenya umubare w’abasezeye ku kazi, kuko mu nzego zose basezeye, kandi ko ngo ibyo byakozwe biri mu nyungu z’abaturage b’Akarere ka Muhanga.

Avuga ko ibyakozwe bimaze iminsi biganirwaho ku buryo inama yabaye abakozi bakerekwa aho batakoze neza bagendeye ku muhigo wa buri umwe kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku kagari bamwe bagahitamo gusezera.

Agira ati “Byabaye ngombwa ko duterana ngo tubyigeho, kugira ngo twongere twihe amahirwe yo kumenya ahari ikibazo kugira ngo twongere tuhazamure, ni muri urwo rwego nyuma y’inama abantu beretswe aho intege nke zabo ziri hanyuma abantu bafata umwanzuro wo gusezera kugira ngo ababishoboye babikore”.

“Ntabwo twashingiye ku manota ya buri umwe, twashingiye ku mihigo yabo aho igeze, umuturage wacu ni inshingano kumuha ibimukwiriye, ibi bintu byabaye mu buryo butunguranye, ikijyanye n’umubare sindabamenya kuko ntarabona impapuro zose”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko abavuga ko guhagarika akazi kw’aba bakozi kwaba gufite aho guhuriye no kwikiza abahoze ku ruhande rw’uwari Umuyobozi w’Akarere uherutse kwegura, babikoreshwa n’amarangamutima.

Agira ati, “Nawe urabyumva iyo habaye bene ibintu nk’ibi usanga abantu bivugira ibyo bashaka, aha dukora nk’abakozi b’akarere nta gisobauro numva cyaba gihari ku kuba umuntu yakwirukanwa kubera imibanire y’umuntu n’undi”.

“Ntacyo mbona abantu bakwiye kwitega mu mikorere kuko n’ubwo abagiye baba ari babiri baba ari benshi ariko nta gitangaza kirimo nta gikuba cyacitse, abakozi bahari barakora inshingano zabo n’iz’abagiye, turashaka uko abandi bakozi babasimbura”.

Abakozi basezeye biravugwa ko barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, abo mu rwego rwa DASSO, abayobozi b’amashami n’indi mirimo mu karere, abayobozi b’utugari, n’abandi batandukanye.

Iyi nkuru turacyayibakurikiranira….

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

kubabayobozi bakwegura njyewe mbona ntakibazo ahubwo ikibazo nimpamvu ibayatumye begura kandi ntago wamfa kuyimenya utari muri politiki NAKARONGI BAREGUYE KU WA MBERE MUZADUSHAKIRE AMAKURU

Niyomwungeri Djibrille yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Nicyo yakoze gusa kubikiza. Ariko nawe yige kuvuga neza kuko gutuka abakozi ntabwo yashobora byose.

Kagabo yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Niba bari ku ruhande rw umuyobozi wacyuye igihe nabyo kubizira si bibi bagombaga kuba ku ruhande rw Akarere aho kuba ku ruhande rw umuyobozi w akarere.Twirinde kuba ku ruhande rw Umuyobozi ahubwo tujye tuba hafi ya Institition.

RUTO yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka