Muhanga: Abaherutse guhagarika akazi basimbujwe by’agateganyo

Abakozi 42 baherutse guhagarika akazi ku rwego rw’akarere n’imirenge mu Karere ka Muhanga, basimbujwe by’agateganyo mu rwego rwo kuziba icyuho aho abayobozi batagihari.

Ibiro by'Akarere ka Muhanga
Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye Kigali Today ko icyo gikorwa cyabaye hifashishijwe abakozi bari basanzwe bakorera ku rwego rw’akarere cyangwa umurenge akaba ari bo baba basimbuye abagiye.

Mu mirenge itandatu abahawe inshingano zo gusimbura abanyamabanga nshimgwabikorwa ni abari basanzwe ari abanditsi b’irangamimerere cyangwa abashinzwe imari n’ubutegetsi.

Abakozi b’akarere bayoboraga amashami na bo baraba basimbuwe by’agategabyo na bamwe mu bo bakoranaga muri ayo mashami, bikaba ari nako byakozwe ku rwego rw’utugari.

Kayitare avuga ko mu gihe bagitegereje ko ibizamini bitangwa kuri iyo myanya, abo bakozi bazaba batanga serivisi zisanzwe kuko hari n’izo batemerewe zirimo nko gusinya ku byangombwa no gushyingira ku basimbuye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Agira ati "Twabaye turebye uko abagiye basimburwa by’agateganyo kugira ngo habeho gukomeza guha umurongo imirimo yakorwaga, ariko hari ibyo batemerewe gukora birimo nko gusinya ku byangombwa no gushyingira".

Ati "Umuyobozi w’akarere azakomeza gushyingira mu mirenge itarabona abanyamabanga nshingwabikorwa, kuko ni bo bonyine banditsi b’irangamimerere".

Hashize iminsi itandatu abakozi 42 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itandatu bahagaritse akazi, ubuyobozi bw’akarere bukaba butangaza ko byakozwe ku nyungu z’umuturage.

Inkuru bijyanye:

Muhanga: Abakozi 41 bamaze gusezera ku kazi

Muhanga: Gusezera kw’abakozi ntaho guhuriye no kwikiza bamwe - Mayor Kayitare

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu muyobozi ko wagira go ntazi icyo amategeko ateganya kubijya no gusimburana kw’abakozi.
Ni gute iyo umunyamabanga nshingwabikowa adahari asimburwa na veternaire?
Abo bita ba admini se bashyiriweho iki?

amani yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

uzasome itegeko icyo rivuga Mayor yahitamo uwo ashatse wese mu bakozi b’umurenge

Sylvain yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka