Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), umwanya yari asanzweho, akaba yari arangije manda ya mbere y’imyaka ine.

Mushikiwabo wari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya, yemejwe binyuze mu bwumvikane busesuye bw’abahagarariye ibihugu byabo, mu nama ya OIF irimo kubera i Djerba muri Tunisia.

Tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) muri manda ye y mbere, asimbuye Umunya-Canada Michaelle Jean wawuyoboraga.

Perezida Kagame na Madamu Jeannete Kagame ni bamwe mu bitabiriye iyinama y’iminsi ibiri, yabereyemo n’ayo matora, ikaba yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.

Iyi nama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma itegurwa buri myaka ibiri igafatirwamo ibyemezo bitandukanye.

Iyi nama ibaye nyuma y’uko yari imaze gusubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya COVID-19. Ubu ikaba iteranye ku nshuro ya 18 nyuma y’iyo myaka yari imaze idaterana.

Umuryango wa OIF urizihiza kandi isabukuru y’imyaka 50 umaze ubayeho kuko washinzwe mu 1970. Ugizwe n’ibihugu 88 bikoresha Ururimi rw’Igifaransa.

Ikigamijwe muri uyu muryango ni ukongera umubare w’abavuga ururimi rw’Igifaransa ku isi ndetse no gusigasira uru rurimi kugira ngo rutagenda rwibagirana mu bihugu bimwe na bimwe kandi ari ururimi mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka