Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inama y’ibihugu bikoresha Igifaransa

Perezida Kagame na Madamu Jeannete Kagame bageze i Djerba muri Tunisia, aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa, itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.

Inama y’uyu mwaka iribanda ku ikoranabuhanga n’ubufatanye muri uyu muryango, ariko by’umwihariko ikaba ari inama igomba gusiga ishyizeho Umunyamabanga mukuru wa OIF kuko manda y’imyaka ine ya Louise Mushikiwabo wari usanzwe uwuyobora yarangiye.

Louise Mushikiwabo akaba yarongeye kwiyamamariza kuba umunyamabanga wa OIF kandi akaba ari we mukandida umwe rukumbi kuri uyu mwanya, ibintu birimo gutanga ikizere ko yongera gutorwa.

Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma itegurwa buri myaka ibiri igafatirwamo ibyemezo bitandukanye.

Iyi nama igiye kuba yari imaze gusubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya COVID-19. Ubu ikaba iteranye ku nshuro ya 18 nyuma y’iyo myaka yari imaze idaterana.

Umuryango wa OIF urizihiza kandi isabukuru y’imyaka 50 umaze ubayeho kuko washinzwe mu 1970. Ugizwe n’ibihugu 88 bikoresha Ururimi rw’Igifaransa.

Ikigamijwe muri uyu muryango ni ukongera umubare w’abavuga ururimi rw’igifaransa ku isi ndetse no gusigasira uru rurimi kugira ngo rutagenda rwibagirana mu bihugu bimwe na bimwe kandi ari ururimi mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka