Ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, Ingabire yerekeje mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigina, mu Kagari ka Ruhanga, mu Mudugudu wa Nyakarambi II muri Motel yitwa Sun City mu nama byitwaga ko ari iy’ishyaka FDU-Inkingi, yitabirwa n’abantu 22.
Mbere y’uko Ingabire ahagera, uwitwa Ndatinya yari yatumiye abaturage mu mahugurwa, abizeza ko baza guhabwa insimburamubyizi.
Abaturage baritabiriye, bahabwa n’icyo kunywa, nyuma y’akanya gato, Ingabire aba arahageze, yibwira abari bateraniye aho, abagezaho na gahunda y’umunsi.
Umwe mu bitabiriye yavuze ko Ingabire yababwiye ko ashaka abo ashyira mu ishyaka rye, abasaba kurijyamo ndetse na bo bakagira uruhare mu kurizanamo abandi, ariko ababuza kuzanamo ‘Abatutsi’ kuko Ingabire ngo atabakunda.
Ingabire ngo yabasabye kwibanda ku Bahutu bahoze ari abarwanyi.
Uwatanze aya makuru yavuze ko akimara kumva ko imigambi yari ibateranyirije aho atari myiza, yahisemo kuhava aragenda.
Umwe mu bandi batanze amakuru, acyumva uwo mugambi, yahise abimenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze, barahagera, basanga iyo nama ikirimo kuba.
Undi wari uri muri iyo nama avuga ko yabajije Ingabire impamvu bagomba kuzana Abayoboke b’Abahutu gusa, Ingabire asubiza ko Abatutsi babayeho neza.
Uwari umubajije icyo kibazo yongeye kubwira Ingabire ko nta mpamvu yo kuvangura Abanyarwanda, abwira Ingabire ko adashobora gukomezanya na bo.
Uwari uhibereye kandi yatangaje ko Ingabire ngo yashakaga cyane cyane urubyiruko rudafite akazi ariko rw’Abahutu.
Ingabire ngo yashakaga no gutwara imyirondoro y’abo bantu ashaka kwinjiza muri ibyo bikorwa.
Mu bandi bitabiriye iyo nama barimo ufite imyaka 18 y’amavuko wabonye ubutumwa bumusaba kwitabira iyo nama, ahagera nyuma asanga Ingabire Victoire yahageze, arimo kuganiriza abayitabiriye.
Uwo wari uyitabiriye avuga ko ari ubwa mbere yari abonye Ingabire amaso ku maso.
Icyakora nyuma y’uko iyo nama ye ikomwe mu nkokora n’abayobozi mu nzego z’ibanze, Ingabire yihutiye kujya mu bitangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko yabangamiwe n’abo bayobozi babujije inama ye gukomeza.
Ati “Sinzacika intege kugeza igihe nzafungurira urubuga rwa politiki mu Rwanda.”
Icyakora ibyo bitangazamakuru ntibyamubajije niba yaba yari afite uruhushya rwo gukoresha iyo nama.
Ni mu gihe mu Rwanda amategeko ateganya ko inama nk’izo ziteranye mu buryo butazwi kandi butasabiwe uburenganzira zitemewe.
Mu gutangira ijambo rye, Ingabire yaciye amarenga agaragaza ko asa n’ushaka abantu azifashisha mu guteza imvururu no kugumura abaturage.
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
nizere ko bafashe amajwi ari kubivuga kuko nkeka Atari yabatse amatelefoni nibyo byazafasha abacamanza naho niba batayafashe baba baduhemukiye kuko urwo rubanza ntabwo yarutsindwa
Iyi nkuru byaba byiza iyo baza ku recodinga Ingabire ubwe, nk’uko babigize kuri bano batanga buhamya. kuko Simpamya ko muri kino gihugu aho tugeze umuntu yatinyuka kuvuga ko adakunda ubwoko runaka, ngo abivugire munama irimo abantu bangana kuriya. nkeka ko nababivuga babivugira munsi y’igitanda, aliko munama sinabihamya kbs!
Ariko mwagiye mureka kwigira inyaryenge?
ukuntu abatutsi bakorewe Genocide nanubu harabatarabyemera ngo niflime.none nicyo cyorezo ngo niflim barigukora?Ubona Vigitware afite izihembaraga kuburyo bamushakira Flim?
Numunyarwanda nkatwe twese ntakwiye kwigira akaraha kajyahe
Reka kwigira umwana.
Record biroroshye kuzibona.
Hari babana birirwa bakora comedi bazi kwigana amajwi akaba umwimerere no kurusha ba nyirayo.
Gusa umuntu wabuza amahoro igihugu we akwiriye kubiryozwa ariko nanone nta kwirengagiza ko hariho ihohotera ry’abantu bazira uko batekereza...
Ariko se ibintu biraganisha he igihugu cyacu.Harya nuku politike ikorwa?umuntu muzima wasoma ino nkuru ya KT ,ahite asobanukirwa mubyukuri ikigamije nubugome uwayanditse afite.Amoko muri uru Rwanda koko?
Zino film abanyarwanda turazimenyereye. Ni nkawawundi wafatiwe i Nyamirambo yikoreye za bombes ?
Ariko niba inkuru mutangaje ari yo koko ni iki gituma Ingabire yakomeza kwidegembya hanze? Nibamufunge kuko ndumva iyo migambi atari myiza ku banyarwanda n’inshuti zabo. Murakoze cyane.
Muba mwabuze ibyo mwandika mutarinze gusebanya ?