Dr Nsanzabaganwa yatanzweho umukandida ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko Dr Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, ari umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Dr Monique Nsanzabaganwa (uhagaze), yatanzweho umukandida w'u Rwanda ku mwanya w'umuyobozi wungirije wa AU
Dr Monique Nsanzabaganwa (uhagaze), yatanzweho umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa AU

Byatangajwe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yari yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kubatangariza kandidatire ya Dr. Nsanzabaganwa.

Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko u Rwanda rushyigikiye kandidatire ya Moussa Faki Mahamat kuri manda ya kabiri nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Yabitangarije mu Nama Mpuzabikorwa ya AU n’abakuriye imiryango y’uturere muri Afurika, yayobowe na Perezida w’uyu muryango, Cyril Ramaphosa mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr. Vincent Biruta, ni we watangaje kandidatire ya Dr Nsanzabaganwa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta, ni we watangaje kandidatire ya Dr Nsanzabaganwa

Dr Nsanzabaganwa ni umubyeyi w’imyaka 49. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro yahawe na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

Asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

Dr Nsanzabaganwa kandi ni we uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakiriwe na Minisitiri Dr Biruta
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakiriwe na Minisitiri Dr Biruta

Ubusanzwe umwanya w’Umuyobozi wungirije wa AU, wari usanzwe uriho Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho muri 2017.

Kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije na we aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Dr Nsanzabaganwa yashimiye u Rwanda rwamugiriye icyizere cyo kumutangaho umukandida. Yavuze ko ubutumwa aramutse abuhawe yabukora neza nk’uko yabitojwe n’Igihugu.

Yavuze ko mu byo yakwibandaho harimo gukomeza gushyigikira amavugurura aherutse gutangizwa n’ubuyobozi bw’uwo muryango ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Ati "Ibyifuzo bagaragaje muri iyo gahunda ni ukugenda tukabishyira mu bikorwa."

Dr Nsanzabaganwa kandi akimara gutangazwa nk’umukandida, yanditse ubutumwa kuri Twitter, ati “Nshimiye u Rwanda, Perezida Kagame, kuntangaho umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Nintorwa, nzimakaza gukora neza, mu mucyo, no kwihaza mu by’imari k’Umuryango; nzaba Bandebereho mu bunyangamugayo bubereye Afurika.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka