U Rwanda rwashyizeho gahunda yo kwifatanya n’u Burundi kunamira Nkurunziza

Mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’Abavandimwe b’Igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi mu kunamira uwari Umukuru w’icyo Gihugu Nyakubahwa Petero Nkurunziza,

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yategetse ko Ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba , ari mu Rwanda , yururutswa kugeza hagati, uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza azashyingurirwa.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda riragira riti “Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’Umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’Akababaro.”

Perezida Pierre Nkurunziza yitabye Imana tariki 08 Kamena 2020 azize urupfu rutunguranye, nk’uko itangazo Guverinoma y’u Burundi yasohoye icyo gihe ribivuga.

Icyo gihe mu Burundi hahise hashyirwaho icyunamo cy’iminsi irindwi, ibendera ry’Igihugu rirururutswa kugera hagati, imihango yo kumuherekeza na yo ikaba yarahise itangira gutegurwa. Icyakora itariki yo kumushyingura ntiratangazwa.

Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga mu Burundi, ku wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020, rwememeje ko Evariste Ndayishimiye arahira vuba, agasimbura Pierre Nkurunziza wari usigaje amezi abiri ku butegetsi.

Icyakora itariki Ndayishimiye azarahiriraho ntiyahise itangazwa.

Urwo rukiko rwasanze nta nzibacyuho igomba kubaho mu Burundi, ahubwo rwemeza ko Général-Major Evariste Ndayishimiye uherutse gutorerwa kuyobora u Burundi arahira vuba agasimbura Nkurunziza.

Evariste Ndayishimiye yatorewe kuyobora u Burundi mu matora yabaye tariki 20 Gicurasi 2020, bikaba byari biteganyijwe ko azarahira mu kwa munani ubwo Nkurunziza yari kuzaba arangije manda ye.

Icyakora urupfu rutunguranye rwa Perezida Pierre Nkurunziza rwabaye ku wa mbere tariki 08 Kamena 2020, rwatumye urwo rukiko rubona ko hari icyuho mu buyobozi bukuru bw’igihugu, rufata uwo mwanzuro wo gushaka usimbura Nkurunziza mbere y’igihe cyari giteganyijwe.

Usibye u Rwanda, ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na byo byagaragaje ko byifatanyije n’u Burundi mu kababaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka