Abanyekongo basubije Umwami w’u Bubiligi wabandikiye asaba imbabazi

Ku wa 30 Kamena 2020, ku isabukuru ya 60 y’ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Umwami Philippe w’u Bubiligi yandikiye Perezida Félix Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi wa RDC hamwe n'Umwami Philippe w'u Bubiligi
Perezida Tshisekedi wa RDC hamwe n’Umwami Philippe w’u Bubiligi

Muri iyo baruwa, Umwami Philippe Léopold Louis Marie yagaragaje agahinda yatewe n’ibihe bibi Abanyekongo banyuzemo mu gihe cy’ubukoloni. Nyuma y’iyo baruwa, Abanyekongo na bo bagize icyo bavuga ku biyikubiyemo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Ntumba Nzeza, yagize ati “Umunyekongo ntiyahawe agaciro n’icyubahiro bikwiye ikiremwa muntu, kuko ari byo byifuzo by’ibanze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abaturage bayo bashoboraga guhabwa”.

Yakomeje agira ati “Igikorwa Umwami Philippe akoze cyanejeje Abanyekongo, kikaba kigiye kuzamura umubano n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi. Ibi bigiye kudufasha guhindura buhoro buhoro uburyo twibonaga ubwacu, kandi Umwami Philippe ashyizeho itangiriro ry’impinduka zikomeye”.

Carbone Beni wo mu ishyaka ryitwa Filimbi, we yasabye ko bitagarukira aho gusa, ko ahubwo aya mateka ahuriweho n’ibihugu byombi yakwigishwa mu mashuri .

Undi wagize icyo avuga kuri iyi baruwa y’umwami Philippe ni uwitwa Bienvenu Matumo. Yagize ati « Habayeho ibyaha byinshi mu rwego rw’ubukungu ndetse n’ibijyanye no guhutaza uburenganzira bwa muntu, byakorewe muri Congo, bikozwe n’Umwami Léopold II hamwe n’Abakoloni b’u Bubiligi. Birakwiye ko hatangizwa gahunda y’ubwiyunge izaba inkingi y’ingenzi izashingirwaho kugira ngo hubakwe umubano mushya n’u Bubiligi».

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimira amakuru mutugezaho acukumbuye Kandi yuzuye mukomereze aho murakoze.

Abizerimana yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka