Umwami w’u Bubiligi yasabye imbabazi Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Umwami w’u Bubiligi Philippe Léopold Louis Marie yasabye imbabazi Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, kuri iyi tariki ya 30 Kamena 2020, umunsi RDC yizihizaho ubwigenge ku nshuro ya 60.

Umwami Philippe Leopold Louis Marie yasabye imbabazi RDC
Umwami Philippe Leopold Louis Marie yasabye imbabazi RDC

Umwami w’u Bubiligi avuga ko afite agahinda kenshi aterwa n’ibikorwa by’urugomo n’akababaro abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bahuye na byo mu gihe icyo gihugu cyakolonizwaga n’Ababiligi.

Mu 1885, nibwo Umwami Léopold II yigaruriye Zayire (Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo y’ubu), akaba yarakolonije iki gihugu kuva icyo gihe kugeza ubwo cyabonaga ubwigenge ku itariki nk’iyi ya 30 Kamena 1960, bivuze ko cyamaze imyaka 75 mu bukoloni.

Televiziyo y’Abafaransa France 24 dukesha iyi nkuru yasubiyemo amagambo akubiye muri iyo baruwa y’Umwami Philippe, agira ati: "Nifuzaga kugaragaza agahinda kenshi mfite kubera ibikomere byo mu gihe cy’ubukoloni, ubwo ingoma y’Umwami Leopold II yakoreraga abanyekongo ibikorwa biteye ubwoba, by’ihohotera, byo kwicwa, bakoreshwa imirimo y’ubucakara n’ibindi. Ibyo byose kugeza ubu biracyari mu mitima yacu nk’Ababiligi ntitwabyibagirwa".

Usibye ibyo kandi u Bubiligi bwigaruriye umutungo kamere wa Congo nk’uko byagenze mu bindi bihugu bya Afurika, hiyongeraho kugabanuka kw’abaturage ba Congo aho bavuye kuri miliyoni 20 mu 1885 bakagera kuri miliyoni 10 mu 1908.

Umwami Philippe abaye umwami wa mbere w’u Bubiligi ugaragaje kwicuza mu buryo bw’inyandiko kubera ibibi byakozwe mu gihe cy’ubukoloni.

Iyi nkuru ya France24 ikomeza ivuga ko abanyekongo benshi bemeza ko ubwigenge bwabaye butunguranye, ndetse bukanategurwa nabi n’Ababiligi. Ibi bikaba byaratumye ubwigenge butagira igisobanuro gikomeye, ari na byo byatumye hatubakwa Leta ikomeye ishingiye kuri Demokarasi nyayo.

Kugeza ubu kandi ingaruka ziracyagaragara no mu mibereho y’abaturage, nyuma y’imyaka 60, aho umubare wabo utari muto ubayeho mu bukene bukabije kandi nyamara igihugu gifite ubutunzi kamere bwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo akwiye kubisabi imbabaza

Shema steven yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka