Urugendo rwa mbere rwa Perezida Magufuli hanze y’igihugu arukoreye mu Rwanda

Perezida wa Tanzaniya, Dr. John Pombe Magufuli, azasura u Rwanda ku munsi w’ejo tariki 06 Mata 2016 akaba ari rwo rugendo rwa mbere azaba akoreye hanze y’igihugu kuva yatorwa kuyobora icyo gihugu.

Kuri gahunda y’uruzinduko rwe, biteganyijwe ko azagera ku mupaka wa Rusumo tariki 06 Mata 2016 aho azafungura umupaka wa Rusumo (ikiraro gishya) uhuriweho n’ibihugu byombi.

Perezida Magufuli kuri uyu wa 6 Mata 2016 azasura u Rwanda.
Perezida Magufuli kuri uyu wa 6 Mata 2016 azasura u Rwanda.

Inkunga yo kubaka icyo kiraro yatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutwererane w’Abayapani, JICA.

Kandi azifatanya n’Abanyarwanda n’isi yose ku munsi wo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango uzaba tariki 07 Mata 2016.

Perezida Magufuli hamwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’abafasha babo bazashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ndetse banacane urumuri rw’icyizere.

Biteganyijwe ko abo bakuru b’igihugu bazakora urugendo rwo kwibuka bakifatanya n’abaturage mu ijoro ryo kwibuka bikazabera kuri Sitade Amahoro i Remera. Mbere yo gusoza uruzinduko rwe azagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Perezida Magufuli yatorewe kuyobora igihugu cya Tanzaniya mu Ukwakira 2015 asimbuye Jakaya Mlisho Kikwete. Kuva yajya ku buyobozi bukuru bw’icyo gihugu, umubano w’ibihugu byombi warushijeho kuba mwiza.

Ubuyobozi bwe bumaze kuzana impinduka zikomeye muri Tanzaniya zirimo kurwanya ruswa n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta ndetse no gutangiza umuganda afatiye urugero ku Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ni byiza rwose twishimiye kwakira perezida Magufuli mu gihugu cyacu.

Media yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

as all Rwandan we are welcomed doctor john Pombe magufuri and to him Rwanda will gain more
(and I can’t stop without thank you)for your updates

ngizwenimana jena pierre/UR CBE RUSIZI CAMPUS yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

I Rwandan as nationality I appreciate KT web site and I think together with you Rwanda will achieve on vision because radio, web site, and social media are the bridge of development

ngizwenimana jena pierre/UR CBE RUSIZI CAMPUS yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

H’s excellence J . P .M is special leader in Africa , He’s like ours his H.E P.K . Well come president , and tks for coming to help Rwandans forv 22 nd times of genocide rememberance .we are happy for you .

GL yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Uyu mugabo ashobora kuba asobanutse kandi atekereza bya kigabo kuko ndabona atandukanye cyane na Rugara Mulsho Gikweto.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Tumuhaye ikaze kandi ndamushimira kuba agaragaza umuhate wo kwigira kwa Africa.

Alexandre yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka