Umutwe w’Abadepite woherereje Guverinoma Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2015, Umutwe w’Abadepite washyikirije Guverinoma Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuguruye usaba Kamarampaka.

Inteko, Umutwe w’Abadepite, yasabye Guverinoma ko Itegeko Nshinga ryo ku wa 04 Kamena 2003 ryavuguruwe mu 2015, hakorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo rikorerwe referandumu.

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, yagejeje Itegeko Nshinga rivuguruye muri Guverinoma iyisaba kwemeza ko habaho Kamarampaka.
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yagejeje Itegeko Nshinga rivuguruye muri Guverinoma iyisaba kwemeza ko habaho Kamarampaka.

Mu itangazo Umutwe w’Abadepite washyize ahagaragara, ugaragaza ko ingingo nyinshi z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, zavuguruwe hashingiwe ku bitekerezo by’Abanyarwanda mu nyungu rusange z’Igihugu.

Mu ngingo zavuguruwe harimo n’izigomba kwemezwa binyuze muri referandumu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 193 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Ibyo bigasaba ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 ryavuguruwe mu 2015 rigomba kwemezwa na Referandumu nyuma y’aho ritorewe na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa. Nyuma yo kwakira ubwo busabe, ku itariki ya 14 Nyakanga 2015, Inteko Rusange ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko yarabusuzumye yemeza ko bufite ishingiro.

Inteko Rusange ya buri Mutwe yemeje na none ko harebwa izindi ngingo z’Itegeko Nshinga zikwiye kuvugururwa kandi Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakegera abaturage kugira ngo bakusanye ibindi bitekerezo by’Abanyarwanda ku birebana n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Ni muri urwo rwego Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakoreye ingendo mu mirenge yose y’Igihugu uko ari magana ane na cumi n’itandatu (416), kuva ku wa 20 Nyakanga kugeza ku wa 03 Kanama 2015, bagirana ibiganiro n’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye.

Inteko Rusange ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko yateranye ku itariki ya 10 Kanama 2015, imaze gusuzuma raporo y’izo ngendo zakozwe n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, yemeje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 ryavugururwa.

Yemeje kandi ko hashyirwaho Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, iyo Komisiyo ikaba yarashyizweho n’Itegeko N° 43/2015 ryo ku wa 29/08/2015.

Tariki ya 12 Ukwakira 2015, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 iraritangiza, iritora tariki ya 29 Ukwakira 2015.

Tariki ya 05 Ugushyingo 2015, Inteko Rusange ya Sena yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 iritora tariki ya 17 Ugushyingo 2015.

Tariki ya 23 Ugushyingo 2015, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ubugororangingo bwakozwe na Sena inatora Itegeko Nshinga rivuguruye.

K2D

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka