Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi, azitaba inteko mu rwego rwo gusobanura imicungire y’urugomero rwa Rukarara

Nyuma y’aho inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite isuzumiye icyivuzo cya depite Kantengwa Juliana cyo gusuzuma ikibazo cyerekeye iboneka ry’amashanyarazi mu gihugu n’ibibazo byagaragaye mu mushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara, umwanzuro wabaye gutumiza Minisitiri ufite ingufu n’amazi mu nshingano,kugirango atange ibisobanuro mu magambo.

Urugomero rwa Rukarara ngo ruteje impungenge mu micungire yarwo kuko ngo rwagombaga kuzatanga umusaruro wa megawati zirenga 9 ariko rukazatanga megawati ebyiri n’igice, ikindi cyagarutsweho ni uko Inteko Ishinga Amategeko ikwiye kumenya imiterere y’iki kibazo, kumenya imikorere ya Sosiyete yeguriwe bushya imirimo y’uru rugomero ndetse n’uko sosiyete yatangiye imirimo mbere yayikoze harebwa ibyagezweho n’ibitaragezweho.

Hagaragajwe kandi ko, hari izindi ngero nyinshi z’imishinga ijyanye n’ingufu ikwiye gukurikiranwa ishyirwa mu bikorwa ryayo. Imishinga yagarutsweho ni ifitanye isano n’ingufu n’amazi, Muri yo harimo umushinga wa Rusumo, Mutobo yagombaga gutanga amazi muri Kigali, Nyabuhoho …

Nyuma yo kungurana ibitekerezo no kugaragaza impungenge ku makosa amwe namwe akorwa mu micungire y’ibikorwa n’ibigo bya leta byegurirwa abikorera ariko bigateza ibibazo Leta harimo n’ibihombo.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yanzuye ko Komisiyo ihoraho y’ubukungu y’Umutwe w’Abadepite ikwiye gushakisha amakuru ahagije mu gihe gito kuri icyi kibazo.

Yatumiye kandi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi “Minisitiri Isumbingabo Emma francoise” gutanga ibisobanuro mu magambo kubirebana n’ibi bibazo, imbere y’Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite izaba ku itariki ya 01 Ugushyingo 2011.

Ibi byemezo byafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 24 ukwakira,2011 mu nteko rusange umutwe w’abadepite.

Marie Josee IKIBASUMBA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka