U Rwanda rwoherereje u Burundi ubutumwa bw’ishimwe kubera Perezida mushya

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yoherereje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi ubutumwa bwo gushimira Perezida mushya w’u Burundi, Géneral Major Evariste Ndayishimiye uherutse gutorerwa kuyobora u Burundi.

Muri ubwo butumwa, u Rwanda rwaboneyeho gutangaza ko rwiteguye kugira uruhare mu kuvugurura umubano w’amateka w’ibihugu byombi bisanzwe bifite byinshi bihuriyeho.

Guverinoma y’u Rwanda yifurije ubuzima bwiz, amahoro n’iterambere abaturage b’u Burundi ndetse n’ubuyobozi bwabo, by’umwihariko muri iki gihe kigoye cy’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iby’iyi baruwa biteye amakenga n’urujijo bituma itakwizerwa.
Ko ifite isura ya tract ni ba nde bayanditse? Nta muyobozi w’u Rwanda wakora ikosa ryo kwandika ibaruwa iitagira umukono w’uwayanditse. Jye sinumva n’icyatumye ijya ahagaragara batabajije ministère y’ububanyi n’amahanga. Ni u Burundi se bwayiyandikiye bubyitirira u Rwanda na mwe mupfa kuyikubitaho mudashishoje?

Mparambo yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Ubwose tuvuge ko utareba stamp ahagana hepfo cg ni ukujijisha no gukomeza kugira amagambo abiba urwango.

Manzi yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka