U Rwanda rwiteguye gufatanya na Santarafurika mu rugendo rw’iterambere – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwafashijwe mu rugendo rwo kwiyubaka n’abavandimwe b’Abanyafurika n’ab’ahandi, iyi ikaba ari yo mpamvu rwiteguye gusangira ubunararibonye rwungutse n’abandi bashobora kuba babukeneye.

Perezida Kagame yahawe ikaze na mugenzi we wa Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra
Perezida Kagame yahawe ikaze na mugenzi we wa Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra

By’umwihariko, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rwiteguye gufatanya n’abaturage ba Santarafurika mu rugendo rwabo rw’iterambere.

Yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2019 ubwo yari muri Repubulika ya Santarafurika mu ruzinduko rw’umunsi umwe yahagiriye, akaba yaratumiwe na Perezida w’icyo gihugu Faustin-Archange Touadéra.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Santarafurika, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi byanyuze mu mateka akomeye ariko ko bidakwiye ko biheranwa n’ayo mateka, ahubwo ko abaturage babyo bagomba guhitamo gukorera hamwe kugira ngo ahazaza habyo habe heza ndetse n’abaturage bumve bafite agaciro.

Perezida Kagame yatanze urugero rw’u Rwanda avuga ko icy’ingenzi mu kugarura amahoro mu gihugu kwari ukubaka ubwiyunge, ndetse no kwishakamo ibisubizo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane.

U Rwanda na Repubulika ya Santarafurika byashyize umukono ku masezerano mu bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Peteroli, n’iterambere ry’ishoramari.

Perezida Kagame yahawe kandi umudari w’ikirenga uzwi nka “Grand Croix de la Reconnaissance”, ndetse anagirwa umuturage w’icyubahiro w’umujyi wa Bangui, umurwa mukuru wa Santarafurika.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu cya Santarafurika, aho rufite abasirikare 1370 n’abapolisi 430.

Uru ni rwo rugendo rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri icyo gihugu kuva Perezida Touadéra yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka