U Rwanda ruzasubiza Congo Kinshasa amabuye yayo y’agaciro kuri uyu wa kane

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo cy’umutungo kamere, Evode Ngombwa, yatangaje ko kuri uyu wa kane amabuye y’agaciro ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda yinjijwe ku buryo butemewe n’amategeko, azasubizwa Congo Kinshasa.

Aya mabuye yari yafatiwe mu Rwanda avanywe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku buryo butemewe n’amategeko, u Rwanda ruhita rutangaza ko rwiteguye kuyasubiza Congo Kinshasa.

Aya mabuye y’agaciro ari mu bwoko bwa Coltan na Kasegereti yafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda. Evode Ngombwa avuga ko amwe muri aya mabuye yari ari mu mujyi wa Kigali, andi mu karere ka Rusizi mu gihe ayandi yari ari mu karere ka Rubavu.

Kuri uyu wagatatu nibwo Ngombwa yatangaje ko aya mabuye y’agaciro azasubizwa beneyo kuri uyu wa kane. Yagize ati “amabuye ari i Kigali batangiye kuyapakira bayajyana i Rubavu, asangeyo andi ariyo. Ejo ejo saa tanu intumwa zivuye muri Congo zizaza kuyakira yose.”

Aya mabuye y’agaciro ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe mu Rwanda yinjijwe ku buryo butemewe n’amategeko arenga toni 80.
Mu minsi ishize, ubwo Congo yamenyeshwaga ko izasubizwa aya mabuye y’agaciro, minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze akaba n’umuvugizi wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatangaje ko icyemezo cy’u Rwanda cyo gusubiza Congo ayo mabuye kizatuma umubano w’ibihugu byombi urushaho kuba mwiza.

Ati “Ni icyemezo cyiza cyane kuba guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kudusubiza ayo mabuye, n’ubwo hari abavuga byinshi ku mubano w’ibihugu byombi. Turatekereza ko guverinoma y’u Rwanda yakoze icyo yagomabaga gukora. Ibi biragaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu hatitawe ku byo abantu batandukanye bawuvugaho.”

Hari hashize igihe gisaga amezi atatu aya mabuye afatiwe ku butaka bw’u Rwanda. Ngombwa avuga ko impamvu aya mabuye yatinzwe gusubizwa ari uko hari ibyagombaga kubanza kumvikanwaho n’ibihugu byombi.

“Kugira ngo tuyasubize byasabaga ko intumwa za Congo ziza tukavugana kubera ko hari itegeko ribuza gucuruza amabuye hatazwi inkomoko yayo. Byasabaga ko tuvugana kandi bakishyura na gasutamo kubera ko yari yaratinze muri za gasutamo.”

Benshi muri ba nyir’aya mabuye ntibigeze bafatwa.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nago umubano watuma musangira ubukungu my friend ahubwo niba wabazaga uti, amarira ya bakongomani baririra amabuye yabo yazanywe ikigali mu myaka yashije igihe Igihugu cyacu cyabaga icya 1 mu kugurisha amabuye yarashije?!.

Ndahiro yanditse ku itariki ya: 8-12-2011  →  Musubize

kuki hatanozwa umubano hagati y’ibihugu byombi maze tugasangira buriya bukungu bwa RDCongo kweli? habura iki ngo dusangire byose nkuko tubanye muri EAC?

John yanditse ku itariki ya: 28-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka