Twiteguye gukorana n’Umwami Charles III w’u Bwongereza - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umwami w’u Bwongereza Charles III, amwizeza ko u Rwanda rwiteguye gukorana na we.

Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, mu rwego rwo kumukomeza ku gutanga k’Umwamikazi Elizabeth II.

Yagize ati: “Nagize amahirwe mbinyujije kuri telefone, yo kwihanganisha Umwami Nyiricyubahiro Charles III kubera urupfu rwa nyina Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’Umwami Charles III, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibikorwa by’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza wa Commonwealth.

Yagize ati: “U Rwanda rwiteguye gukorana n’Umwami Charles III, mu kurushaho guteza imbere gahunda za Commonwealth ndetse no gukorera abaturage bacu bose.”

Umwami Charles wa III yatangiye imirimo ye nk’umwami mushya w’u Bwongereza. Uwo muhango wabereye i Londres mu murwa mukuru w’u Bwongereza ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022.

Umwami Charles wa III aharanira kuzatera ikirenge mu cy’Umwamikazi Elizabeth II.

Umubyeyi we Elizabeth II wari Umwamikazi yatanze afite imyaka 96 y’amavuko, amaze imyaka 70 ku butegetsi bw’Ubwami bw’u Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka