Tito Rutaremara yasobanuye ibyaranze ‘Generations’ z’u Rwanda guhera mu gihe cy’Ubukoloni

Abanyarwanda, by’umwihariko abato (young generation) basabwa kumva no gusobanukirwa uruhare rwabo mu guhitamo neza imiyoborere myiza yageza Igihugu ku iterambere.

Tito Rutaremara
Tito Rutaremara

Ibyo ni ibyagarutsweho na Tito Rutaremara, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, mu Kiganiro yayoboye cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rwa Twitter (a Twitter space) ku wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, aho ibiganiro byavugaga ku nsangamatsiko igira iti “Generation z’u Rwanda guhera mu gihe cy’ubukoloni.”

Tito Rutaremara yagaragaje ko buri ‘generation’ ni ukuvuga abantu bari mu cyiciro kimwe cy’imyaka, yabaga ifite ubutumwa (a mission) igomba kuzuza, ariko si ko zose zashoboye kumenya ubutumwa bwazo, bitewe no kutagira ubuyobozi bwiza.

Ubu ngo hamaze kubaho ‘generation’ eshanu(5) z’Abanyarwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni. Kandi izo zose zifite uko zagize uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Yasobanuye ko muri izo ‘generations’ harimo ababayeho mu gihe cy’ubukoloni(1930-1950), hari ababayeho mu bihe bigana ku bwigenge(1950-1960), hari ababayeho mu gihe cy’ubutegetsi bwa PARMEHUTU, ishyaka ryagenderaga cyane ku matwara y’ubwoko mu Rwanda, ndetse n’ababayeho mu gihe Abahutu bari barakandamije Abatutsi (1960-1980)

Kuri we hari n’indi ‘generation’ ya vuba aha, yabonye u Rwanda rwibohora (1987-1995). Hakaba na ‘generation’ ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi(1995-2021), ari yo yubatse Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse na ‘generation’ 2020-2050, ari yo itegerejweho ahazaza h’Igihugu.

Rutaremara, yayoboye Komisiyo yateguye itegeko nshinga ryo mu 2003, ari ryo iterambere ry’igihugu ahanini rishingiyeho, aba Umuvunyi Mukuru, akaba ari n’umukada ukomeye mu muryango wa RPF-Inkotanyi.

Ukurije ibyo yasobanuye, ‘gereneration’ yabayeho mu gihe cy’ubukoloni (1930-1950), yibanze cyane ku bijyanye no kumenya Abakoloni, kubigana mu mbwirwaruhame, mu muco, mu iyobokamana n’ibindi.

Generation yo mu myaka ya (1950-1960), mu bindi bice bitandukanye byo muri Afurika, bari bafite ubutumwa bwo kwibohora ku butegetsi bw’Abakoloni, ariko mu Rwanda ntibyabaye. Impamvu ni uko ‘UNAR’, ishyaka ryari rishamikiye ku Bwami, rirwanya ubukoloni ritari rishyigikiwe na rubanda.

Generation yo mu myaka ya (1960-1980) igizwe n’abagumye mu Rwanda mu gihe cy’ubutegetsi bwa PARMEHUTU yabibaga amacakubiri mu Banyarwanda, ikarangwa no guca bugufi imbere y’abazungu, ariko igakandamiza Abanyarwanda.

Rutaremara asobonura ‘generation’ yo mu myaka ya (1967-1980), nk’iyaranzwe n’ubuhunzi, aho abenshi bahungiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda, bashakisha imibereho, bashaka akazi, baniga. Kuri we iyo generation yakomeje kuzirikana umuco w’Abanyarwanda binyuze mu ndirimbo n’imbyino, ariko yari itaragira ubutumwa buhuriweho buyishishikaje.

Nyuma bamwe muri iyo generation ngo batangiye kwibaza niba bashaka kuzagwa mu mahanga ari impunzi, bituma muri iyo generation habonekamo abashaka inzira z’uko barwanira uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu.

Rutaremara yavuze ko RPF (Rwandan Patriotic Front) mu myaka ya za 1987-1995, yari ishyigikiwe n’iyo generation y’abifuzaga gutaha mu gihugu cyabo, ariko bazanye politiki ihuza abantu, inzego zose n’abayobozi bahuriye ku butumwa bwo kubohora Igihugu.

Yavuze ko generation yo mu 1995-2021 ari generation yagize amahirwe cyane, yo kuba yaragize abayobozi ifatiraho urugero, ifite ubutumwa bwo kubaka igihugu no kurinda ubusugire bwacyo. Ni mu gihe generation yo guhera mu mwaka 2020 kugeza 2050, yo isabwa gukomeza gusigasira Igihugu.

Yagize ati, "Iyi generation ifite abayobozi bayiha ibikenewe byose, harimo za politiki, ibitekerezo, imirongo migari ngenderwaho, kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere. Bashobora kuba ari bo babaye mu Rwanda rurimo amahoro kurusha izindi generation, ariko na bo bafite inshingano zikomeye bagomba kuzuza”.

Urubuga rw’ibiganiro byayobowe na Tito Rutaremara ‘Twitter space’, rwahuje abantu bagera kuri 800 harimo abari mu gihugu ndetse n’abari mu mahanga.

Mu gusubiza ibibazo bitandukanye yabazwaga, Rutaremara yasobanuye akamaro ko kuba buri generation yamenya amateka y’Igihugu, icyerekezo ndetse n’ibibazo bihari, kugira ngo biyifashe mu kuzuza ubutumwa bwayo buyireba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka