Sena yemeje umushinga w’itegeko rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi

Mu gihembwe cyayo kidasanzwe, Sena yameje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi tariki 29/12/2011.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, wari uhagarariye Guverinoma, yasobanuye ko uwo mushinga w’itegeko ugamije kuziba icyuho mu mategeko yari ariho, kuko amategeko menshi yagiye ahindurwa kuva mu 1994 ariko ingingo zirebana n’ipiganwa no kurengera abaguzi zigakomeza kuba nkeya.

Iri tegeko niritorwa rizafasha abacuruzi kumenya amakuru ya ngombwa mu rwego rwo kunoza inshingano zabo. Hateganyijwe kuzashyiraho urwego rw’ubugenzuzi buzakurikirana iyubahirizwa ry’iri tegeko.

Muri iyo nteko rusange ya Sena kandi hasuzumwe umushinga w’itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga.

Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama, yavuze ko hifuzwa gukorwa ivugurura ku bubasha bw’Urukiko rw‘Ikirenga kubera impamvu zirimo gukemura ibibazo byavuka hagati y’inkiko zisanzwe, ikibazo cy’amafaranga ahanitse yo kuburana, ikibazo cy’iburanisha ry‘imanza zirimo abantu bakoze ibyaha mpuzamahanga n’uko ziburanishwa n‘ibindi.

Iri vugurura kandi rinareba sitati y’abacamanza b‘Urukiko rw’Ikirenga kuko bikenewe ko sitati yabo ihuzwa na sitati y’abacamanza mu gihugu.
Sena yemeje ishingiro ry’iyo mishinga ariko izakomeza gusuzumwa ku buryo bwimbitse na Komisiyo zibifite mu nshingano.

Inteko rusange ya Sena kandi yatanze ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko N° 23/2011 ryo ku wa 29/06/2011 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2011/2012.

Sena yashimye ko ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2011-2012 yiyongereye kandi igasaranganywa hitawe kuri gahunda z’ingenzi zigamije iterambere ry’Igihugu nk’uko zemejwe mu mwiherero wa munani w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Rubavu tariki 01-04/03/2011.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka