Sena nshya yiganjemo abakuze izagendana n’urubyiruko mu kwihutisha iterambere

Nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida Kagame kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, Umuyobozi mushya wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko badashaje ku buryo byabananira kujyana n’urubyiruko mu iterambere.

Senateri Iyamuremye Augustin avuga ko batayobewe ko umuvuduko w’iterambere Igihugu kirimo kugeraho ngo uterwa n’umubare munini w’urubyiruko rukigize, ariko ko na bo(Abasenateri) bagomba kwihuta.

Yagize ati "Igihugu cyacu gifite umuvuduko uri hejuru, iyo bavuze Sena uba wumva ko ari abantu bakuze bagenda gahoro,(ariko) tuzihuta".

"Igice kinini cy’Abanyarwanda ni urubyiruko, nta burenganzira dufite bwo kugenda gahoro".

Dr. Augustin Iyamuremye, Perezida mushya wa Sena y'u Rwanda
Dr. Augustin Iyamuremye, Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), mu ibarura rusange riheruka ryo muri 2012, kigaragaza ko Abanyarwanda batarengeje imyaka 35 y’ubukure bangana na 70%.

Perezida wa Sena mushya yakomeje yizeza Umukuru w’Igihugu ko buri musenateri watowe muri iyi manda ya gatatu, ngo agomba kuzagaragaza uruhare rwe mu kurwanira inyungu z’Abanyarwanda.

Ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abagize Sena nshya, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye aba basenateri kuba hafi abaturage.

Umukuru w’Igihugu ati "Abanyarwanda babatezeho byinshi.

Bazi ko ibyo mufite muzabikoresha mu guhindura imibereho yabo ikaba myiza, bizabasaba kubegera kugira ngo ibibazo bafite mubitangeho inama z’uburyo byakemurwa".

"Uyu mwanya ntabwo ari uwo gutora gusa amategeko abagezwaho, ahubwo ni ukureba ko Abanyarwanda babona ibyo bakeneye bituma bagira ubuzima bwiza".

Perezida Kagame yashimye ibikorwa byagezweho na Sena icyuye igihe, akavuga ko ari byo abatowe bazashingiraho mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko, kugenzura amahame remezo agenga Igihugu hamwe n’ibikorwa bya Guverinoma.

Uretse indahiro z’abasenateri, Perezida Kagame yanakiriye indahiro y’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj Gen Bayingana Emmanuel
hamwe n’indahiro y’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Imiyoborere RGB, Dr Usta Kayitesi ndetse n’Umwungirije ari we Dr Nibishaka Emmanuel.

Perezida Kagame akomeza asaba abayobozi bashya barahiye hamwe n’abasanzweho, gushingira politiki zose ku miyoborere myiza y’abaturage.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka