Senateri Bishagara yasezeweho bwa nyuma (Amafoto+ Video)

Senateri Bishagara Kagoyire Therese witabye Imana mu cyumweru gishize yashyinguwe kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mu masaha ya mu gitondo, umurambo wa nyakwigendera Bishagara wakuwe ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal kugira ngo umuryango we n’inshuti ndetse n’abo bakoranaga bamusezereho bwa nyuma.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, nyuma yaho hakurikiraho misa yabereye muri Regina Pacis i Remera, na yo ikurikirwa n’umuhango wo kumushyingura.

Aya ni amwe mu mafoto yaranze umuhango wo guherekeza nyakwigendera Senateri Bishagara Kagoyire Therese.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Reba uko umuhango wo gushyingura Senateri Bishagara Kagoyire wagenze

Inkuru bijyanye:

Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yitabye Imana

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 1 )

RIP Honarable Kagoyire Therese.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

gatare yanditse ku itariki ya: 21-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka