Sena irashaka ko Imitwe ya Politiki yajya ikorerwa igenzura ry’umutungo

Raporo ya Sena y’u Rwanda yagaragaje ko hari byinshi amashyaka ya Politiki mu Rwanda amaze kugeraho, mu bijyanye na Demokarasi, imiyoborere myiza, gukemura amakimbirane n’ibindi, kuko usanga biba biri mu mabwiriza shingiro yayo, ariko ngo hari ibigikeneye gukorwaho mu bijyanye n’igenzura ry’imicungire y’umutungo (audit).

Ni raporo yatanzwe ku itariki 5 Ukwakira 2021, igaragaza ko amashyaka ya Politiki uko ari 11, yose yashyizeho uburyo bwo kubahiriza amahame yavuzwe haruguru, ndetse ashyiraho n’uburyo bwo kugaragaza uko umutungo wayo ukoreshwa, ariko ngo si yose yashyizeho uburyo bwo kuba yakorerwa igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo wayo.

Ingingo ya 27 y’itegeko ngenga ryo mu 2013, rigenga amashyaka ya politiki, riyasaba kugira ibitabo bigaragaza imikoreshereze y’imitungo yayo, ibyo bitabo bikaba bigomba kugezwa ku biro by’Umuvunyi mukuru bitarenze itariki 30 Nzeri za buri mwaka w’ingengo y’imari.

Iryo tegeko ngenga ryavuguruwe mu 2018, risaba amashyaka ya politiki kugira stati ziyagenga zikubiyemo ibintu bitandukanye harimo amazina, intego… ariko n’urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire mu ishyaka, gukemura amakimburane ndetse n’urwego rushinzwe kugenzura ibijyanye n’imari.

Nk’uko byagaragajwe na raporo ya Komite ishinzwe politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, mu mashyaka ya politiki 11 yemewe mu Rwanda, 4 yonyine ni yo yashoboye gushyiraho urwego rushinzwe kugenzura imari, ari yo RPF, PL, PSD na PDI.

Senateri Lambert Dushimimana, umuyobozi wa Komite ishinzwe politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, yavuze ko mu bugenzuzi bakoze babonye ko andi mashyaka, akoresha serivisi za ‘consultancy’ cyangwa ashyiraho Komite z’ako kanya zikora igenzura ry’umutungo, ijyanwa ku Muvunyi mukuru, kandi raporo zayo zikaza zisobanutse neza.

Dushimimana yavuze ko ubwo buryo kugaragaza imikoreshereze y’umutungo w’amashyaka ya politiki, buhagije ariko iyo Komite ibajije impamvu ayo mashyaka yandi adashyira mu bikorwa ibyo asabwa n’amategeko, yasubije ko byadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 no kuba atariyubaka neza.

Senateri Dushimimana ati “Gusa twabasabye ko bakwihutisha ishyirwaho ry’inzego zishinzwe kugenzura ibijyanye n’imari, kuko hari izamaze gutangira ariko zitaratangira gukora nk’uko zagiriwe inama”.

N’ubwo iyo raporo yemejwe, ariko Abasenateri bavuze ko batanyuzwe n’ibyo bisobanuro by’impamvu amwe mu mashyaka yatinze gushyiraho inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’imari n’umutungo byayo, Sena ikaba yavuze ko hagomba gushyirwaho itariki ntarengwa yo kuba izo nzego zamaze kujyaho.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano na John Bonds Bideri, basabye iyo Komite ya Sena gutegeka igihe ntarengwa kuri ayo mashyaka atarashyiraho inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’imari n’umutungo, nibura mu mezi atatu akaba yamaze kuzishyiraho, bitewe n’uko uwo aba ari umutungo wa rubanda ugomba gucungwa mu buryo buboneye.

Senateri Mureshyankwano ati “Turashaka ko Sena itanga igihe ntarenga ntarengwa kuri ayo mashyaka ya politiki. Niba yarashoboye gushyiraho izindi Komite nk’ishinzwe imyitwarire n’iyo gukemura amakimbirane, bivuze ko atagombye gukoresha icyorezo cya COVID-19 nk’urwitwazo cyangwa impamvu ituma adashobora gushyiraho inzego zishinzwe kugenzura iby’imari n’umutungo. Ahubwo yakoresha uburyo yakoresheje ashyiraho izo komite zindi”.

Senateri Bideri yavuze ko icyorezo cya COVID-19 n’ubushobozi bitagombye kuba inzitwazo, kuko amashyaka yose akora mu buryo bumwe, ibijyanye n’ubushobozi byo, ishyaka riba rigomba kubwishakamo.

Senateri Dushimimana yabwiye Sena ko Komite ayoboye yagiranye ibiganiro n’abahagarariye ayo mashyaka, kandi ko abenshi muri bo bagaragaje ubushake n’aho bageze mu gushyiraho izo nzego zishinzwe ‘audit’.
Yagize ati “Twaganiriye na bo, bagaragaza aho bageze bahindura sitati zabo, hari n’abagiye kuzitangaza. Twatekereje kubashyiriraho igihe ntarengwa cy’ukwezi kumwe, ariko turebye uko ibihe bimeze ubu, dusanga icyorezo cya Covid-19 ari ikibazo. Rero twabasabye kwihutisha icyo gikorwa nk’uko biteganywa n’amategeko.”

Ku bijyanye no gushyiraho itariki ntarengwa, Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko itegeko ngenga rigenga amashyaka ya Politiki mu Rwanda, ritigeze rishyiraho igihe ntarengwa cyo kuba amashyaka yashyizeho izo nzego, bityo ko nta bubasha Sena ifite bwo kuyashyiriraho igihe ntarengwa.

Amwe mu mashyaka ya Politiki arebwa n’icyo kibazo harimo DGPR ryavuze ko ryagiranye inama n’Abasenateri muri Nyakanga 2021, rikabamenyesha ko rifite Komite ishinzwe ubugenzuzi ikabukora igendeye ku mategeko n’amabwiriza y’iryo shyaka, icyo gihe Sena ngo ivuga ko ntacyo bitwaye.

Dr Frank Habineza, Perezida w’iryo shyaka rya DGPR yagize ati “Icyo Sena yatubwiye icyo gihe, ni uko twabishyira mu itegeko shingiro ryacu, twemera ko tuzabikora dutyo mu gihe tuzaba tugize amahirwe yo kuvugurura iryo tegeko shingiro. Ubwo rero nticyagombye kuba ikibazo, kuva Sena yaravuze ko yashimye uko ibintu bikorwa ubu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka