Perezida Macron mu Rwanda: Yiyemeje guhindura amateka

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko uruzinduko rwe i Kigali ari ikimenyetso gikomeye cyo guhindura amateka no kunoza umubano, atari hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa gusa, ahubwo hagati ya Afurika muri rusange n’u Bufaransa.

Perezida Macron yabitangaje abinyujije kuri Twitter mu gihe yiteguraga guhaguruka mu Bufaransa yerekeza mu Rwanda aho ategerejwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021.

Biteganyijwe ko akihagera ahita yerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kunamira abasaga ibihumbi 250 baharuhukiye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru ruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda rwitezweho kuzana impinduka mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa umaze imyaka 27 urangwamo ukutumvikana ku ngingo zitandukanye cyane cyane biturutse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron aragirana ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ndetse biteganyijwe ko bombi bagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

U RWanda twiteguye Kandi tunejejwe nuruzinduko rwa Macron kuko nintabwe ikomeye byumwihariko igihungu cyacu kugirango ubufaransa burebe ibimenyetso Ntakuka kuri fields bya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugirango nabo barusheho kwemera integenye zabo bagize mugihe cya Genocide.

IRADUKUNDA Patrick yanditse ku itariki ya: 27-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka