Perezida Kagame yeruye avuga ku Banyarwanda bigishwa ubwihebe

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu basabye Perezida Paul Kagame kutemerera amadini ya shitani gukorera mu Rwanda bituma anavuga ku nyigisho z’ubwihebe zatangiye kugera mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko nubwo byagaragaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ko hari amadini akorera shitani yasabye gukorera mu Rwanda, ngo atigeze yemererwa.

Perezida Kagame yeruye avuga ku Banyarwanda bigishwa ubwihebe.
Perezida Kagame yeruye avuga ku Banyarwanda bigishwa ubwihebe.

Yagize ati “Byaravuzwe ko hari amadini akorera shitani ashaka gukorera mu Rwanda ariko ntituzayemerera.”

Perezida Kagame agaruka ku by’amadini asenga shitani, na we yavuze ko mu Rwanda nta dini rishobora guhungabanya umutekano w’abandi rizigera rihemerwa.

Ati “Hari amadini yigisha abantu ko abadakora cyangwa abatemera nka bo ntacyo bamaze ariko ibyo ntituzabyemera.”

Perezida Kagame ubwo yasuraga abaturage b'Akarere ka Rubavu, bamwakiranye urugwiro.
Perezida Kagame ubwo yasuraga abaturage b’Akarere ka Rubavu, bamwakiranye urugwiro.

Perezida Kagame yakomoje no ku musirikare w’u Rwanda warashe bagenzi be bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika bitewe n’imyemerere.

Yagize ati “Ubwiyahuzi bubera mu bihugu byo hanze tukagira ngo ntaho duhuriye na byo ariko twakangutse umusirikare wacu arashe abandi mu butumwa, dukurikiranye dusanga byatewe n’inyigisho z’ubutagondwa zimwigisha kwikiza uwo badahuje imyemerere.”

Perezida Kagame yavuze ko basanze hari abantu baturuka hanze mu bihugu bya Yemeni na Kenya baza kuzigisha mu Rwanda bashaka guhindura imyemerere ya Islam mu Rwanda ndetse ko hari n’abari mu Bubiligi bagiye muri Siriya kwiga ubwiyahuzi.

Perezida Kagame yasabye abantu kutitiranya abanyabyaha no gutoteza idini kuko hari abafatwa bakurikiranweho ibyaba abo basengana bakavuga ko ari ugutoteza idini.

Perezida Kagame yanasuye ibikorwa by'abikorera.
Perezida Kagame yanasuye ibikorwa by’abikorera.

Yavuze ko yagiriye inama idini ya Islam kuzikemurira ibibazo biyirimo no gukebura abigisha izo nyigisho kandi ngo nibatabikora Leta izabyikorera kuko iberaho kurinda abanyagihugu bose, ari abemera n’abatemera.

Ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda buvuga ko bwatangiye gukumira inyigisho z’ubutagondwa hagenzurwa abanyamahanga baza gutanga amasomo ya Islam mu Rwanda ndetse no guca abajya gutangira amasomo mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka