Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri bashya (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Abasenateri barahiriye kuzuza neza inshingano zabo, abifuriza imirimo myiza bemeye gukorera igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko yizera ko Abasenateri bashya bazanye ubunararibonye n’amaraso mashya azafasha mu kugera ku ntego igihugu cyiyemeje.

Yibukije Abasenateri ko bahagarariye Abanyarwanda, bakaba bakwiye gukora bazirikana ibyifuzo by’abaturage.

Yavuze ko gukorera u Rwanda bisaba ubwitange mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda ahanini bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Ati “Kuri twe aho tuva ni kure n’aho tujya ni kure, birumvikana rero ko ibyo twitezweho ari byinshi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko muri urwo rugendo hataburamo imbogamizi zaba izo mu gihugu imbere ndetse n’imbogamizi zihuza ibihugu.

Yagaragaje ko hari n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, ariko ko atari umwihariko w’u Rwanda, dore ko icyorezo cyageze n’ahandi ku isi, ariko avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bahangane n’ingaruka zacyo, ari na ko bakomeza kucyirinda.

Kuba iki cyorezo cyaraje cyiyongera ku bindi bibazo Igihugu gifite, Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibibazo bibaye byinshi n’abantu bagomba gukuba inshuro nyinshi imbaraga bakoresha mu guhangana na byo.

Umuhango wo kurahira kw’abo basenateri wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, witabirwa cyane cyane n’abagize imitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko, abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru mu nzego nkuru za Leta.

Abasenateri barahiye ni batandatu. Barimo bane bashyizweho n’Umukuru w’Igihugu ari bo Kanziza Epiphanie, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Twahirwa André na Uwizeyimana Evode.

Abandi babiri barahiye bashyizweho n’ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike, ari bo Mugisha Alexis na Mukakarangwa Clotilde.

Aba basenateri batandatu basanzemo abandi 20 bo bamaze umwaka muri Sena.

Muri uyu muhango kandi, Perezida Kagame yakomoje no ku kibazo cy’ibiciro by’ingendo mu modoka za rusange kimaze iminsi kitavugwaho rumwe. Kanda HANO usome inkuru irambuye.

Andi mafoto:

Senateri Uwizeyimana Evode
Senateri Uwizeyimana Evode
Senateri Mugisha Alexis
Senateri Mugisha Alexis
Senateri Kanziza Epiphanie
Senateri Kanziza Epiphanie
Prof Dusingizemungu Jean Pierre
Prof Dusingizemungu Jean Pierre
Senateri Twahirwa André
Senateri Twahirwa André
Senateri Mukakarangwa Clotilde
Senateri Mukakarangwa Clotilde

Amafoto: Village Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka