Ikibazo cy’ibiciro by’ingendo cyangezeho – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ibibazo by’ingendo bigiye kwigwaho bigakemurwa. Yabitangaje kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020 ubwo yakiraga indahiro y’abasenateri 6 barahiriye imirimo mishya nk’intumwa za rubanda muri Sena.

Perezida wa Repubulika yagarutse ku kibazo cy’ibiciro by’ingendo aho abantu bamaze iminsi bavuga ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihenze, na we koko avuga ko ari ikibazo gifite ishingiro.

Ati "Maze iminsi mbona abantu batakamba ku kibazo cy’ingendo ko bibahenda iyo bava ahantu bajya ahandi. Icyo ni ikibazo kubera ko na none nyine umuntu akurikije amateka y’iki cyorezo duhanganye na cyo, uko tugenda tugisohokamo, dutera intambwe, ntabwo ibintu byose byahera ko bisubira uko byari bimeze."

Perezida wa Repubulika akomeza agira ati "Ni nako icyo usaba abantu na cyo cyaba kiganisha muri uko kwiyubaka, gutera intambwe kurusha guhera imbere, ugahera aho ugeze ukagerageza gutera imbere."

Perezida wa Repubulika yijeje ko ibyo bibazo biri bwigweho harebwe ibishoboka. Ariko na none yavuze ko n’ubwo abantu binubira ibiciro by’ingendo, kuba bagenda ahubwo ari indi ntambwe yatewe kubera ko mbere ntawagendaga.

Ati "Ariko na none bivuze ko aho abantu kumva ko kugenda bibahenda bibabangamiye ubwo na yo ni intambwe twateye kubera ko aho tuva ni uko ahubwo ntawari ukwiye kuba agenda. Ubu twavuye aho tutagendaga, tugeze aho tugenda ariko bikatuvuna ubwo turashaka ikibazo aho kiri kugira ngo abantu bashobore kugenda hanyuma na cyo dushake umuti wacyo ariko icyo kiroroshye kurusha uko twicaraga mu rugo ntìtugire aho tujya ahubwo."

Inkuru bijyanye:

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri bashya (Amafoto)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Babyeyi bacu ndabashimiye komwumvishe ibitecyerezo byacu nukuri

Samuel yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Turashimira umubyeyi wacu ko batugabanirije ibiciro byatugoraga Kandi nibindi byinshi badufashamo,,,ariko mfite ikindi kifuzo kuburezi,,,abarimu basabye guhindurirwa ibigo numva bikunze babafasha kuko nabatangizi uko bavuga ngo nigihembwe cyakabiri Kandi nabo bazigisha,,,kereka batabashyizemo nabo bagombaga kuboneka mugihembwe cyambere,,,ireme ry’uburezi rigende neza umwarimu akorera hafi y’umuryango we byafasha muburezi,,,murakoze kudufasha

alias yanditse ku itariki ya: 24-10-2020  →  Musubize

Nukur turabashimita babyeye uko mwakira ibibazo byabaturage murakoze

Ndayisaba Eric yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

nukuri babyeyi bacu muturwanehopee!! ingendo nikibazo ubu dufite ntamuntu ugitega kubera shatikar kiyongereye byibura bagabanyeho duke turebeko ingendo byatworohera murakoze cyana

Murengezi Daniel yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

Turashimira abayobozi bacu ko bita kubibazo byacu

Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

Nukuri Ababasha kutuvuganira Nibadufashe pe byatugoye Kubyakira Kudufashe Nabanyeshuri Bagegutaha

Samuel yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka