Perezida Kagame na bagenzi be bo muri Afurika bakiriwe ku meza na Joe Biden wa Amerika
Inama y’iminsi itatu yahuzaga Leta zunze ubumwe za Amerika n’Umugabane wa Afurika yashoje imirimo yayo. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na we wari muri iyo nama, yatumiwe na Perezida wa Amerika Joe Biden n’Umugore we Jill Biden, ubwo butumire bukaba bwari bugamije gusangira ku meza.

Ubwo yari muri Amerika Perezida Kagame yagize n’umwanya wo gusobanurira itangazamakuru ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kitatewe n’u Rwanda kandi kitari ikibazo cy’u Rwanda, kuko muri icyo gihugu hari imitwe yitwaza intwaro irenga ijana, ariko hakavugwa umutwe umwe gusa wa M23.
Ibyo yabisobanuye mu kiganiro n’umwanditsi mukuru wa kimwe mu binyamakuru by’aho muri Amerika, aho yanabajijwe ku butabera bwahawe Umunyarwanda Rusesabagirana Paul.

Kuri icyo kibazo cya Rusesabagina, Perezida Kagame yeruriye abasaba ko Rusesabagina yafungurwa, ababwira ko yaburanishijwe akanakatirwa n’inkiko z’u Rwanda kandi ko hari abandi bantu basaga makumyabiri (20), bareganwa mu rubanza rumwe, bemeye ibyaha bashinjwaga.
Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika bifite gahunda yo kubana n’ibihugu byo ku yindi migabane. Yavuze ko kuba Umugabane wa Afurika ukorana n’u Bushinwa, ukanakorana na Amerika nta kibazo kibirimo, ko icya ngombwa ari ubwubahane bwa buri ruhande.

Last evening at the White House, President Kagame attended a Dinner hosted by U.S. President Joseph R. Biden and First Lady Jill Biden for the #USAfricaLeadersSummit2022 pic.twitter.com/YMvK4JGs28
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) December 15, 2022
Ohereza igitekerezo
|