Ni mu gihe ubundi njyanama zajyaga zikusanya ibibazo mu baturage zikabishyikiriza inzego bireba ngo abe ari zo zibikemura.

Muri iyo nama yabaye ku wa 15 Mata 2016, Dr Ndabamenye Telesphore, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, yavuze ko bazanye imigambi mishya, irimo kugena ibikorwa byihutirwa kandi by’ingenzi bigomba gukorwa no kugenerwa amafaranga menshi.
Avuga ku ruhare rwa njyanama mu gukemura ibibazo by’abaturage, yagize ati “Hari ibibazo by’abaturage byashoboraga gukemuka abajyanama begereye abaturage babagira inama, twahinduye imikorere ntabwo umujyana ari ujya kuzana ibibazo by’abaturage gusa ahubwo ahomba no kubigira ibye aho bishoboka agafasha ko bikemuka. ”
Yakomeje avuga ko bazibanda cyane ku mishinga ikura abaturage mu bukene, ndetse ikaba ari na yo izashyirwamo amafaranga menshi, kuko byagagaye ko hakiri ikibazo gikomeye mu iterambere ry’abaturage ba Nyamasheke.
Ati “Tugiye gushyira ingufu mu guha abaturage bacu amatungo magufi atuma bashobora kubona amafaranga kandi bakikenura.”
Abajyanama 30 b’Akarere ka Nyamasheke batowe mu mpera za Gashyantare 2016, muri iyo nama yabo ya mbere banitoyemo amakomisiyo bazakoreramo agizwe na komisisyo y’ubukungu n’iterambere, iy’imibereho myiza, iy’imiyoborere myiza na polititki n’ubutabera.
Ohereza igitekerezo
|