Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu nama muri Ethiopia

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Addis Ababa, muri Ethiopia, aho ahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 39 isanzwe y’Inama Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi Nama iraba guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 14–15 Gashyantare 2026, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guharanira ko amazi aboneka igihe cyose kandi isuku ikwiye igerweho mu rwego rwo kugera ku ntego z’Icyerekezo 2063.”

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bole International Airport, yakiriwe na Minisitiri w’Amahoro, Mohamed Edris, hamwe na Minisitiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Amb Berhanu Tsegaye.

Uretse iyi nama ya Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w’Intebe kandi yanitabiriye Inama ya kabiri y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika n’u Butaliyani yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Ni inama byari biteganyijwe ko itanga umwanya wo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya Mattei Plan, rigamije guteza imbere umuhate w’u Butaliyani mu bufatanye bwa politiki n’ubukungu bufatika n’ibihugu bya Afurika.

Kuri iki Cyumweru, nibwo biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe azanitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu ya Afurika (High-Level Ad Hoc Committee) ku birebana na Sudani y’Epfo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka